Ibitaro bya Gisenyi byungutse inyubako izagabanya abarwayi boherezwaga ahandi
Ibitaro bya Gisenyi byashyikirijwe inyubako igizwe n’aho kubagira abarwayi hagezweho, n’ibikoresho hamwe n’ibyumba byo kwigishirizamo abaganga ndetse n’aho gushyira indembe zabazwe, bityo ikaba igiye kugabanya umubare w’abarwayi boherezwaga mu bindi bitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko mu kwezi bohereza abarwayi 60 mu bindi bitaro bitewe n’ubushobozi bukeya ibitaro bifite, ariko akemeza ko inyubako bahawe izatuma umubare boherezaga mu bindi bitaro ugabanuka.
Agira ati “Hari abarwayi twohereza ku bindi bitaro bitewe n’imiterere y’indwara, ariko hari n’abandi twoherezaga bitewe n’ubushobozi bukeya. Inyubako n’ibikoresho twahawe bizagabanya umubare w’abarwayi twohereza ahandi kuko tuzajya tubivurira.”
Inyubako yo kubagiramo yatanzwe na ‘Operation Smile’, ndetse igira uruhare mu kuvura abarwayi ku bitaro bya Gisenyi.
Ni inyubako yubatswe mu gihe cy’amezi atatu, hamwe n’ibikoresho byayishyizwemo bitwara agera kuri Miliyoni 300Frw.
Ku bitaro bya Gisenyi ubu hari abaganga baje kuvura abarwayi bafite ubusembwa ku mubiri, bakaba bamaze kuvura abarenga 50.
Nzakizwanimana Jean Népomuscène atangaza ko yari afite ikibyimba ku ijosi kitamurya, ariko kimubangamiye ndetse umuryango we umubuza kujya kwivuza batinya ko yapfa.
Ati “Nabibonye nk’igitangaza, naje kwivuza umuryango wanjye umbuza, ariko ngeze kwa muganga baramvuye mu minsi ibiri ndakira. Ubu utanzi ntiyamenya ko nagize ikibyimba, turashimira aba baganga bitanga.”

Abaganga ba Operation Smile bavuga ko bitanga mu gufasha abantu bafite ubusembwa kugira ibyishimo.
Umwe mu baganga ati “Twasanze hari abantu batagira indorerwamo batinya kwireba kubera ubusembwa buri ku mubiri wabo, ariko iyo tubavuye, bishimira umubiri wabo ndetse bagashimishwa no kubaho.”
Ubuyobozi bwa Operation Smile butangaza ko bwatangiye buvura indwara y’ibibari, ariko bageze aho bavura n’izindi ndwara zisaba kubaga uruhu, ndetse bakaba bakora n’ibikorwa byo kubaka inyubako zikorerwamo ubuvuzi bwo kubaga, kongera umubare w’abaganga babaga uruhu ndetse bakora na ‘Plastic surgery’.
U Rwanda ruri mu bihugu 10 bifashwa na Operation Smile, kandi ngo imiyoborere myiza yarwo ituma ibikorwa by’uyu muryango bigera ku ntego zawo.
Andrew Karima, umuyobozi wa Operation Smile mu Rwanda, avuga ko impuguke zibaga indwara z’uruhu mu Rwanda zikiri nkeya, bityo bakaba bafite gahunda yo kubongera.
Agira ati “Hano i Gisenyi twatanze inyubako yo kubagiramo n’ibikoresho, ariko twatanze n’ibyumba abaganga bashobora gukurikiraniramo amasomo yo kubaga, ni uburyo bwiza bwo kwigisha abaganga bacu.”

Karima avuga ko ubusanzwe umuganga umwe ubaga indwara z’uruhu, abarirwa abarwayi ibihumbi 5 mu gihe mu Rwanda hatabarirwa n’abaganga 10.
Ibitaro bya Gisenyi bifatwa nk’ibitaro byakira abarwayi benshi mu Rwanda, bikurikirana abaturage ibihumbi 550 bagize Akarere ka Rubavu, hakiyongeraho abavuye mu Turere twa Rutsiro na Nyabihu hamwe n’abavuye mu mujyi wa Goma.
CSP Dr Tuganeyezu Oreste avuga ko bari mu rugendo rwo kubyongerera ubushobozi, haba mu nyubako n’abakozi kuko byakira abarwayi benshi.
Operation Smile imaze kuvura abarwayi bafite indwara z’uruhu zikenera kubagwa 1788, icyakora ngo umubare w’abakeneye ubu buvuzi uracyari munini.
Karima avuga ko ubu abarwayi mu Rwanda bakoresha iminota 47 kugira ngo babe bageze kwa muganda, mu gihe intego ari ukutarenza iminota 30.
Ishimwe Pacifique Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ashimira Minisiteri y’ ubuzima ibazanira abafatanyabikorwa babagezaho Serivisi z’ubuzima, kandi hari intambwe nziza imaze kugerwaho. Avuga ko bifuza ko ibitaro bigera ku rundi rwego, bikongera serivisi zihatangirwa.



Ohereza igitekerezo
|