Musanze: Mu birombe barahakura imari na Malariya

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Musanze, by’umwihariko umurenge wa Nkotsi, bibukijwe ko badafashe iya mbere ikibazo cya Malaria kibugarije kitacyemuka.

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage by’umwihariko bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kwirinda indwara ya Malariya, bwatanzwe kuwa gatatu tariki 19 Gashyantare.

Mu bakorera ubucukuzi bw’umucanga mu kirombe giherereye mu Mudugudu wa Karambi Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi barimo Nsengiyumva Jean Bosco.

Yagize ati: “Imibu dukunze kuyumva cyane cyane mu masaha ya mugitondo kare turimo dukora. Iba iduhira cyane ari nako iturya ku maboko no ku maguru mu buryo rwose ubona ko iturembeje. Bamwe muri bagenzi bacu bibaviramo kurwara bajya kwivuza bakabasangamo Malariya, bikadutera impungenge. Abatarayirwara kugeza ubu ni uburinzi bw’Imana bubariho”!

Mu bafite ibyago byo kurwara Malariya biturutse ku murimo bakora n’imiterere y’aho bawukorera harimo n’abakora ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko byemezwa na Musabemariya Jeanne d’Arc, Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta, yita ku kurwanya SIDA, Igituntu, indwara ya Malariya, kwita ku buzima no kurengera Uburenganzira bwa Muntu RNGOs Forum.

Yagize ati: “Mu bucukuzi usanga hari abasiga ibinogo cyangwa ibyobo, abandi bakibagirwa kubisiba cyangwa se ntibanabyiteho, noneho imvura yagwa amazi akabirekamo yamaramo iminsi hakaba hahindutse indiri y’ubwororekero bw’imibu. Ibyo biri mu bikurura akaga n’ingorane nyinshi zo kurumwa n’umubu utera Malariya”.

“Ikindi cyiyongeraho, abakora ubucukuzi bakunze gukora amasaha y’ikirenga ya nijoro, aho bamwe baba badafite ubwirinzi buhagije bubarinda kurumwa n’imibu itera Malariya. Ni byiza rero ko bamenya ko hari imyumvire bakwiye kongera ku bijyanye n’ubwirinzi mu kwambara imyambaro ifubitse umubiri wose, gutema ibihuru bikikije aho bakorera, kwisiga amavuta yabugenewe abarinda kurumwa n’imibu n’ubundi buryo bwose bushoboka.”

Raporo ya y’Ikigo RBC yo mu Kuboza 2024, yerekanye ko Umurenge wa Nkotsi, wari ufite ubwiyongere bwa Malariya ku gipimo cya 43,6/1000, ukaba ariwo Murenge wari imbere y’indi yose igize Intara y’Amajyaruguru.

Ihuriro RNGOs Forum rigizwe n’Imyiryango 139 itari iya Leta yahawe inshingano na Minisiteri y’Ubuzima, zo kurwanya indwara zirimo na Malariya mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara, birimo Abakora Uburobyi, Abahinzi b’Umuceri, Abakora mu Birombe, Abacunga Umutekano, Abakora mu ma Hoteli n’abayagana.

Hari kandi abanyeshuri biga bacumbika mu bigo, Impunzi, Imfungwa n’abagororwa, ndetse n’abatanga serivisi z’Ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka