Abagana Poste de santé barasaba kuvurirwa no ku bundi bwishingizi butari Mituweli
Mu ngendo Abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu gihugu, bareba imikorere n’ibibazo biri mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, mu nama bagiranye ku wa Gatatu tariki 29 Mutama 2025, babasabye kubakorera ubuvugizi bwo gukorana n’ubwishingizi butari Mituweli gusa.

Ubundi Poste de santé zikorana na Mituweli gusa, bagasaba ko habaho no gukorana n’ubundi bwishingizi burimo MMI, RSSB n’izindi.
Umuyobozi wa Poste de santé ya Rwimbogo muri Nyarugunga, Uwingabire Jeanne D’Arc, yabwiye Senateri Umuhire Adrie wari kumwe na Senateri Twahirwa André, ko babakorera ubuvugizi bw’uko abarwayi bagana iyi Poste santé hamwe n’izindi, bakwemererwa kuvurirwa no ku bundi bwishingizi.
Ati “Ikindi kibazo dufite mwakorera ubuvugizi, ni uko mwadusabira RSSB ko umurwayi ugannye Poste de santé mu masaha y’ijoro, yakwivuriza kuri Mituweli”.
Aya mavuriro ngo yemerewe kuvura abayagana kuva mu gitondo kugera saa kumi n’imwe (17h00) ubundi agakinga. Umurwayi uje kwivuza ku manywa avurirwa kuri Mituweli ariko uje nyuma ya 17h00, ntashobora kuvuzwa yifashishije Mituweli.
Ngo impamvu ni uko igico cy’uwivuje ku manywa na nijoro bitagomba kungana, bityo Mituweli ntiyishyurire uwivuje nijoro kuko ikiguzi kiba kiri hejuru.
Ubusanzwe izi Poste de santé zemerewe gukora kugera saa kumi n’imwe gusa, kandi abarwayi bakoresha mituweli bakayihererwaho Serivisi, ariko nyuma y’ayo masaha umurwayi uhagannye aba agomba kwiyushyirira 100%.
Ati “Si ibyo gusa kuko nta bundi bwishingizi dukorana uretse mituweli, na yo hakagenwa amasaha ikoreshwa. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi hanyuma tukaba twakora amasaha 24h kandi utugannye tukamuha serivisi kuri Mituweli igihe icyo ari cyo cyose”.
Senateri Umuhire Adrie asanga nta mpamvu zituma habaho kuvura abafite mituweli kugeza 17h00, uje nyuma ntahabwe ubuvuzi kuri yo.
Ati "Tuzabikoraho ubuvugizi ni byo, kuko nk’umuntu wakenera ubuvuzi bw’ibanze yagaherewe kuri Poste de santé kandi arembye, nsanga atari ngombwa ko ajya ku kigo nderabuzima kandi aho hafi yahaherwa iyo Serivisi, tuzabikoraho ubuvugizi.
Hon. Umuhire Adrie abajije ubuyobizi bw’akarere impamvu abaturage nyuma ya 17h00 badashobora guhabwa serivisi z’ubuvuzi kuri mitiweli, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Huss Monique, yavuze ko ariyo mikorere yagenewe Poste de santé.
Aha ni naho yasobanuye ko iyo umuntu agiye kwivuza kuri Poste de santé nyuma ya saa 17h00, atavurirwa kuri mituweli.

Ati “Ni ibikubiye mu masezerano izi Poste de santé zifitanye na RSSB ndetse n’akarere. Iyo azi ko ari bwivuze 100% ahita ajya ku kigo nderabuzima, gusa hari abo bigora kuko bisaba gukora urugendo ukajya mu kandi kagari”.
Hon. Umuhire Adrie yavuze ko nta mpamvu zo kuba umuturage akora urugendo ajya gushaka serivisi yagaherewe hafi ye.
Iki kibazo Abasenateri bavuze ko bagiye kugikorera ubuvugizi kigakemuka, abaturage bagahabwa serivisi inoze.
Ohereza igitekerezo
|