Imishinga yose izakomeza - Minisitiri w’ubuzima ku mishinga yaterwaga inkunga na USAID

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka no guhagarika inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda ruri gushaka ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo.

Yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku myiteguro y’Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima izwi nka Africa Health Agenda International Conference 2025, izabera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri Dr Nsanzimana, yagaragaje ko hari imishinga y’u Rwanda yaterwagamo inkunga na USAID, harimo irebana n’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse no kongerera ubushobozi abakora kwa muganga ndetse n’amashuri yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.

Yagize ati: "Ni ngombwa ko twishakamo ibisubizo mu bundi buryo. Ni nk’aho umuntu aguhaye ikote, kandi mu buryo butunguranye akagaruka akubwira ko arishaka. Mu by’ukuri bishobora kukubera byiza kugira ngo nawe ugure ikote ryawe bwite, cyane ko iryo koti rishobora no kutagukwira."

Yakomeje avuga ko kuva amakuru ajyanye n’icyemezo cyo guhagarika inkunga zatangwaga na USAID yatangazwa, u Rwanda rumaze igihe rwitegura.

"Tumaze iminsi dutegura gahunda zihutirwa kuva ayo makuru y’icyo cyemezo tukimara kuyabona. Mu byukuri ni ikibazo kigoye, kuko ubu tugomba gushyiramo imishinga yahagaritswe hamwe n’iyari iri gushyirwa mu bikorwa."

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari ubushobozi bwashyirwaga mu mishinga imwe n’imwe bugiye gukurwamo bugashyirwa mu yindi bitewe n’akamaro ifite harimo nk’ibikoresho byo kwa muganga, imikorere y’ibigo nderabuzima, n’amahugurwa agenerwa abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Yavuze kandi ko Igihugu kitari kishingikirije gusa ku nkunga ya USAID mu rwego rw’ubuzima, ati: "Icyo nakwemeza ni uko tutari twishingikirije kuri iyo nkunga yonyine gusa. Guverinoma yari ifite uruhare runini mu rwego rw’ubuzima, kandi iyo mishinga yagizweho ingaruka izakomeza nk’uko byari biteganyijwe."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka