Gasabo yasabye abafatanyabikorwa gucutsa abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza

Mu gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) wa 2025/2026 mu Murenge wa Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abafatanyabikorwa gufasha abaturage bose kwiyishyurira ubwo bwisungane, aho gukomeza kubishyurira nk’uko bisanzwe.

Aba bafatanyabikorwa hamwe n’urubyiruko rw’Intore zishoje urugerero, bazafatanya gukora ubukangurambaga busaba abaturage bajyaga bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, kugira ibyo bigomwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Regis Mudaheranwa yagize ati «Abafatanyabikorwa bajye batanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku munota wa nyuma ku muntu byamaze kwemezwa ko yayabuze, kugira ngo bitagomesha abashaka kwishyura Mituelle, kandi nibanamufasha bajye bamusaba kugira igice yishyura na we, atari ukuyamutangira yose.»

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo busaba ko abaturage bakorerwa ubukangurambaga cyane bakaba ari bo biyishyurira ubwisungane mu kwivuza, hanyuma inkunga bamwe bajyaga bahabwa ikabagenerwa nk’igishoro cy’ubucuruzi bajya bavanamo ayo kwiyishyurira ubwo bwisungane.

Imibare y’ubudehe y’umwaka wa 2024/2025, igaragaza ko akarere ka Gasabo gatuwe n’abaturage 688,628.

Akarere ka Gasabo kari kihaye intego y’uko muri abo baturage bose 578,184 bagomba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ariko umwaka ukaba ugiye kurangira abishyuye ari 473 411, bahwanye na 81.9%.

Imirenge itatu yesheje umuhigo wa 100% ni Gisozi, Kimihurura na Kimironko, ikaba yahawe ibyemezo by’ishimwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Ndanga Patrice, avuga ko bamaze gukemura mu buryo bwa burundu ikibazo cy’abaturage bajyaga bakererwa kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Ndanga avuga ko bigiriye inama yo gusura abatuye Akarere ka Gisagara mu Majyepfo, bavanayo isomo ryo gushinga muri buri mudugudu itsinda rifasha buri rugo kwizigamira hakiri kare amafaranga make make azavamo ubwisungane mu kwivuza.

Ndanga yagize ati « Buri mudugudu twawubwiye ko ugomba kugira itsinda, bagira igitabo bandikamo abaturage bose bagomba kwishyura mituelle, bakanafunguza konti muri SACCO, buri muturage akajya afata amafaranga make make agenda yizigamira, umwaka ukajya kurangira afite ubwishyu bw’umuryango we. »

Umwe mu bafatanyabikorwa b’Umurenge wa Kimihurura, Paul Jules Ndamage uyobora Kaminuza ya Kigali, yizeza ko bazagira uruhare runini mu gufasha abaturage kugera ku bwisungane mu kwivuza.

Uruhare rw’Ugerero rw’Inkomezabigwi

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwitwa Intore z’Inkomezabigwi(icyiciro cya 12) mu murenge wa Kimihurura, nk’uko n’ahandi mu Gihugu byagenze, bamuritse ibikorwa by’urugerero bari bamazemo amezi abiri, birimo n’icyo gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Uru rubyiruko ruvuga ko ibikorwa rwakoze bifite agaciro kangana na 1,897,000(Frw), birimo ubukangurambaga busaba abantu gutanga Mituelle, kugira isuku, kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, kwizigamira muri Ejo Heza, kwibumbira mu makoperative, kugana ibigo by’imari, gusaba abaturage kwitabira ibiganiro bibera mu midugudu hamwe no kubaha abayobozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko urugerero rutarangiye, ahubwo ngo rugomba gukomereza mu bikorwa biteza imbere umutekano n’imibereho y’abaturage, harimo kurwanya igwingira, ibiyobyabwenge, ubuzererezi no kwicuruza.

Muri uyu murenge kandi bamwe mu bafatanyabikorwa batangije ikigega cyiswe Kimihurura Development Initiative (KDI) kizajya gikusanyirizwamo inkunga yo kunganira ibikorwa by’iterambere, hadategerejwe ubufasha buturutse ahandi.

ibikorwa by’urugerero no gutangira umwaka wa Mituelle muri Kimihurura, byizihijwe mu mikino n’imyidagaduro, hamwe n’ikiganiro ku muco w’ubutore cyatanzwe na Rugemintwaza Nepo wabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, uvuga ko Abanyarwanda bose batangiye guca akenge bafite inshingano zo kurinda no guteza imbere Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka