Dore ingaruka kwivana muri OMS kwa Amerika bizagira ku Isi

Kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasinye inyandiko yo kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), bizagira ingaruka ku buzima rusange ku rwego rw’Isi, ku bijyanye no guhanahana amakuru mu byerekeye iterambere rya siyansi, ndetse n’ingaruka zo kugabanuka kw’igitinyiro Amerika ifite ku Isi, nk’uko byasobanuwe n’inzobere.

Perezida Donald Trump
Perezida Donald Trump

Mu mateka ya Perezida agera kuri 46, yasinywe na Perezida Donald Trump ku itariki 20 Mutarama 2025, rimwe muri yo ryari ukwemeza ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zigomba kuva muri OMS. Icyo cyemezo ubwacyo nticyari gitunguranye, kubera ko Trump yari yarabivuzeho ahagana ku musozo wa manda ye ya mbere mu 2020.

Gusa, iyo gahunda yahise ikomwa mu nkokora na Perezida Joe Biden, wamusimbuye ku butegetsi muri Mutarama 2021. Icyo gihe Trump yavugaga ko igituma Amerika igomba kuva muri OMS, ari uko igenzurwa cyane n’u Bushinwa, ndetse ashinja OMS kuba itaritwaye neza mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Niba nta gihindutse, iryo teka ryo kuva muri OMS kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, rizatangira kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2026. Bivuze ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zizakomeza kubahiriza inshingano zo gutanga amafaranga zisanzwe zitanga nk’umusanzu muri OMS kugeza icyo gihe.

Mu busanzwe ingengo y’imari ya OMS ituruka mu misanzu itangwa n’ibihugu 194 by’ibinyamuryango byayo, amafaranga y’umusanzu utagwa na buri gihugu, akaba agenwa hashingiwe ku bukungu bwacyo no ku mubare w’abaturage bacyo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BBC.

Uko kuva muri OMS kwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ngo bizahita bigira ingaruka zigaragara ku buzima rusange ku rwego rw’Isi, kubera umusanzu ukomeye zatangaga.

Mu mwaka wa 2022-2023, Amerika yatanze kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari ya OMS ya Miliyari 6.8 z’Amadolari. Ayo akaba afasha OMS gushyira mu bikorwa inshingano zayo, harimo gukurikirana zimwe mu ndwara ziba zishobora kuba ibyorezo, nka Zika na Ebola. Hari kandi gukora ubukangurambaga bwo gukingira indwara ya Malaria, gahunda zo kurwanya SIDA n’igituntu, gahunda zo kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi n’abana, ndetse no gutanga ubutabazi mu bice birimo kuberamo intambara.

Ingaruka ya kabiri yo mu rwego rwa siyansi, ni uko hajyaga habaho ubufatanye bwa OMS n’ibigo bikomeye byo muri Amerika bikora mu rwego rw’ubuzima, harimo Ikigo gishinzwe kugenzura indwara (CDC), Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa (FDA), ku ngingo zitandukanye harimo gukora ubushakashatsi ku ndwara zinyuranye, none ubwo bufatanye buzaba buhagaze.

Nk’uko bikubiye mu busesenguzi bwakozwe n’inzobere zo mu buzima rusange (sante publique) bwasohotse muri British Medical Journal, ku wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, zagaragaje ko icyo cyemezo cyafashwe na Amerika, kizagira ingaruka mu gutuma ubushobozi OMS yari ifite bugabanuka, ariko na Amerika ikazaba ibaye nyamwigendaho, mu gihe ibibazo byinshi byo mu buzima rusange, usanga bikeneye ubumwe n’ubufatanye.

Ingaruka ya gatatu y’icyo cyemezo, izaba gutakaza igitinyiro n’ubuhangange Amerika yari ifite mu ruhando mpuzamahanga. Impamvu ni uko u Bushinwa bwakomeje gutungwa urutoki na Perezida Trump ko bugenzura OMS, bushobora guhita bufatirana ayo mahirwe, bukongera ubuhangange bwabwo muri urwo rwego rw’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka