Ibyo wamenya kuri ‘Cabotegravir’ urushinge rugabanya ibyago byo kwandura Sida rwatangiye gutangwa

Umuti wa ‘Cabotegravir’ (CAB-LA) ni umwe mu miti ifasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, ukaba uterwa binyuze mu rushinge, hakaba hagiye gushira ukwezi rutangiye gutangwa mu Rwanda.

Gahunda yo gutanga urushinge rukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu Rwanda, yatangiye tariki 27 Ukuboza 2024, itangirizwa mu bigo nderabuzima bya Gikondo na Busanza.

Ni urushinge rwagenewe abafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida kurusha abandi, barimo abakora uburaya, ababana n’abo bashakanye umwe ari muzima undi yaranduye, hamwe n’abangavu babayeho mu buzima bushobora kuborohereza kwandura virusi itera Sida.

Urushinge ruterwa umuntu utarandura, rukamara amezi abiri, bivuze ko buri mezi abiri uwahisemo ubu buryo asubira kwiteza urushinge.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, (RBC), buvuga ko Abanyarwanda badakwiye kwitiranya uru rushinge n’urukingo, kubera ko atari urukingo, ahubwo ari umuti w’ibinini bari basanganywe muri puroguramu zabo, wahabwaga abari muri ibyo byiciro, ukabafasha kugabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida, bafashe ikinini kimwe ku munsi.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, (RBC), Dr. Basile Ikuzo, yagiranye na Kigali Today, yavuze ko impamvu urwo rushinge atari urukingo, ari uko iyo igihe umuti wateganyijwe kumara mu mubiri w’umuntu kirangiye ashobora kwandura igihe cyose ataraterwa urundi.

Ati “Impamvu atari urukingo ni uko iyo ya mezi abiri arangiye ntiwongere gufata urundi, ntabwo uba ukingiye, nta budahangarwa uba ufite, ni ukuvuga ngo wakwandura. Ntabwo ari urukingo ahubwo ni uko twafashe bya binini umuntu yafataga buri munsi, tukaba twabitanga mu rushinge, ukaba warufata mu mezi abiri, ntabwo bivuze ngo niba tuguteye urushinge rimwe urakingiye, oya ntabwo ukingiwe, ni umuti ukomeza gufata buri meza abiri.”

Ibinini byari bisanzwe bikoreshwa bizwi nka Truvada, byari birimo imiti ibiri iri mu kinini kimwe, kikaba gikora kimwe n’umuti wa ‘Cabotegravir’, aho bitaniye ni uko kimwe ari ikinini urundi rukaba urushinge, kandi uterwa mu rushinge ukaba ufite imbaraga cyane ugereranyije n’iri mu kinini, kubera ko ikinini bisaba kunywa kimwe buri munsi, mu gihe urushinge ruterwa rimwe gusa mu mezi abiri.

Si mu Rwanda gusa uru rushinge rukoreshejwe, kuko hari n’ibindi bihugu biwukoresha birimo Ukraine, Afurika y’Epfo na Zimbabwe, mu Rwanda ukaba waratangiye gukoreshwa hagamijwe kongera amahirwe abashobora gukenera imiti irinda ibyago byo kwandura virusi itera Sida, kuko hari abagorwaga no kunywa ibinini buri munsi.

Dr. Ikuzo ati “Uwo muti uzadufasha kuba utawibagirwa kuko uwufata rimwe mu mezi abiri, kandi bigukuriraho za mbogamizi zo gufata ikinini buri munsi, rimwe na rimwe ukaba wanakibagirwa. Icyo bidufasha ni ugukorana n’abantu badakunda ibinini bashobora gukunda inshinge kurusha uko bakunda ibinini, ni ukongerera amahirwe abakoresha iyo miti.”

Abari mu byiciro bisanzwe bihabwa imiti cyangwa abifuza urwo rushinge, bajya ku bigo nderabuzima rwatangiye gutererwaho, hakarebwa niba yujuje ibisabwa kugira ngo abe yaruterwa, basanga nta kindi kibazo afite, akaruterwa nta kindi kiguzi asabwe.

Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko bwihaye igihe cy’umwaka uhereye igihe iyi gahunda yo gutera urushinge rugabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida yatangiriye mu Rwanda, nyuma yaho hakazarebwa uko yakiriwe n’uko uwo muti wifuzwa aho byatangiriye, ubundi ukazabona kugezwa no ku yandi mavuriro hamwe n’ibigo nderabuzima biri hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nubwo kuba umuntu afata imiti y’ibinini yari isanzwe ikoreshwa hamwe n’urwo rushinge, bimugabanyiriza ibyago byo kwandura virusi itera Sida, ariko bitamurinda izindi ndwara ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa guterwa inda, bivuze ko udakuraho izindi ngamba zo kwirinda virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abantu 3% bafite imyaka iri hagati ya 15-49, aribo bafite virusi itera Sida, mu gihe buri mwaka ubwandu bushya bugaragara ku bantu 3200.

Umubare w’ubwandu bushya wiganjemo urubyiruko, kubera ko rwihariye hafi 35% by’umubare wose w’abagaragaraho ubwandu bushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka