Harabura iki ngo ababyeyi bose babyarire kwa muganga?
Umuyobozi w’agateganyo wungirije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr Tuyishime Albert, avuga ko ababyeyi batajya kubyarira kwa muganga aribo ntandaro z’impfu z’abana bapfa bavuka, ndetse n’izindi nkurikizi ziba ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, kuko 93% aribo bitabira kubyarira kwa muganga kandi bagombye kuba 100%.

Dr Tuyishime avuga ko hari ababyeyi batinya kwipimisha ku nshuro ya mbere bagisama, kuko ngo baba batinya ko bashobora guhura n’ibyago inda ntivuke.
Ati “Turabibona nko mu bice by’icyaro ko hari abatinya kwisuzumisha bakazaza kwa muganga amezi atatu yarashize. Kandi ubuzima bw’umubyeyi n’umwana butangira agisama kuko iyo yasamye agomba kwisuzumisha inshuro enye, ndetse agakurikiranwa mu gihe cy’amezi 6 nyuma yo kubyara, akinjizwa muri gahunda yo kuboneza urubyaro”.
Akomeza avuga ko ababyeyi bagera kuri 68% bisuzumishije inda inshuro imwe, kandi bagasuzumwa n’umuganga wabyize, ababyarira kwa muganga bari hejuru ya 90% ndetse bakabyazwa n’umuntu ubifitiye ubumenyi.
Ati “Ibi rero bitwereka ko umubyeyi kuva atwite, anabyara Igihugu gihagaze neza, ariko nk’Igihugu twifuza ko twagombye kuba dufite 100% ku buryo nta mubyeyi ndetse n’umwana utakaza ubuzima igihe abyara na nyuma”.
Dr Tuyishime avuga ko ababyeyi bubahiriza kwipimisha inda bangana na 47% mu gihembwe cya mbere, kandi ubundi umubyeyi utwite yagombye kwisuzumisha inshuro enye ziteganywa na Minisiteri y’Ubuzima.
Ati “Ubundi inshuro nyazo zemewe ni umunani, ariko kubera imbogamizi z’ababyeyi batitabira kwipimishiriza ku gihe twazishyize ku nshuro enye mu gihembwe, na zo ugasanga zitubahirizwa”.
Dr Tuyishime avuga ko bigoye cyane kuba umubyeyi yasabwa kwipimisha inshuro umunani ngo babyitabire, kandi no kwipimisha inshuro enye bitubahirizwa uko bikwiye.

Yongeraho ko abayeyi bapfa babyara bagera kuri 34,5% babiterwa no kuva, ndetse bamwe bakabiterwa n’umuvuduko w’amaraso bagize mu gihe batwite cyangwa babyara.
Ati “Iyo amaze kubyara dukurikizaho kumukurikirana mu gihe cy’amasaha 24, no mu gihe cy’iminsi itatu n’iminsi ine, harebwa uko umubyeyi n’umwana bameze, niba yonsa, noneho inshuro ya gatatu igakorwa hagati y’iminsi 7 n’iminsi 14, iya kane igakorwa mu byumweru bitandatu.
Ati “Mu byumweru bitandatu kumukurikirana bikorerwa kwa muganga, kuko icyo gihe umubyeyi aba ageze igihe cyo kuba yatangira kuboneza urubyaro.
Impamvu zitera impfu ku bana bato
Dr Tuyishime yavuze ko impamvu zitera imfu ku bana bato zitandukanye, kuko harimo abapfa mbere y’iminsi 28 bavutse, abandi bapfa batarageza umwaka umwe, n’abapfa batarageza ku myaka itanu.
Ati “Abakiri munsi y’iminsi 28 bagera kuri 34.5% bapfa biturutse ku mpamvu zo kuvuka batageze, 24.5% bicwa no kubura umwukwa bavuka, naho 10.6% bicwa n’ibibazo bya ‘infection’.
Abari munsi y’imyaka 5 bicwa na ‘infection’ bagera kuri 23%, abicwa n’ibibazo by’ubuhumekero ni 15.1% naho 9.7% bicwa n’impanuka no gukomereka bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye. Imirire mibi ni 6.1%, naho 6% bapfa biturutse ku kwirema nabi kw’ibice by’ingingo z’umubiri.
Ni ki kirimo gukorwa kugira ngo hagabanywe umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana?
Dr Tuyishime avuga ko bagiye kongera ubushobozi bw’abakozi bakora kwa muganga, kuko ni ho hari igisubizo cyo gukemura ikibazo cy’abicwa no kuva nyuma yo kubyara, ndetse hazongerwa ibikoresho n’ubumenyi ku baganga.

Kwisuzumisha inshuro 4 babishyire ku nshuro umunani, kugira ngo hongerwe amahirwe yo guhura n’umubyeyi utwite no kuba babona ikibazo umubyeyi afite, kigakemuka ku gihe cyangwa se kigakumirwa.
Ati “Mu bigo nderabuzima harimo kujyanwa za ‘échographie’ ndetse hanahuguwe abazazikoresha n’abaganga, kugira ngo byongerere amahirwe umubyeyi cyangwa umwana uzagira ikibazo”.
Ikindi kizakorwa ngo ni ukurinda umubyeyi kuba yagira amaraso make igihe abyara, harimo kumwongerera za ‘Calicium’ zamufasha mu gihe atwite, ndetse n’izindi nyunganiramirire.
Hon. Uwamariya Odette yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yashyiraho inshuro zagenwe na OMS, zo gukurikirana umubyeyi zikava kuri 4 zikagera ku munani.
Ati “Gukurikirana umugore utwite biracyari hasi, kuko inshuro enye mu Rwanda ni nke kandi OMS ivuga ko akwiye kwipimisha inshuro 8”.
Hon. Uwamariya yavuze ko bikwiriye ko habaho no gukangurira abagore batwite kwipimisha, bigakorwa mu nzego z’ibanze zifatanyije n’abajyana b’ubuzima.
Ibijyanye no gukurikirana ababyeyi batwite, Dr Tuyishime yabigarutseho mu kiganiro yagejeje ku Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, tariki 21 Werurwe 2025, agaragaza impamvu hakiri ababyeyi n’abana bapfa n’impamvu zibitera.

Ohereza igitekerezo
|