Akarere k’Ibiyaga Bigari kahagurukiye gukemura ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe
Ikigo gishinzwe Amahugurwa cy’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR-RTF), cyasabye inzego z’ibihugu bigize uyu muryango gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatewe n’intambara, mu rwego rwo kubaka amahoro arambye muri aka Karere kagizwe n’ibihugu 12 bya Afurika.

ICGLR na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda (MINAFFET) barahugura inzego za Leta, imiryango itari iya Leta hamwe n’ishingiye ku kwemera, aho bazamara iminsi ine bahugurirwa i Kigali mu Rwanda, kuva ku wa Kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, biga ku ngamba zabafasha gukemura amakimbirane mu miryango, aturuka ahanini ku ntambara abantu baba baranyuzemo.
ICGLR ivuga ko mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), aho izajyana aya mahugurwa muri uku kwezi kwa Gashyantare 2025, hari umubare munini w’abaturage bafite ihungabana ryakomotse ku bihe by’intambara banyuzemo, bikaba byaba impamvu y’ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane.
Impuguke ya ICGLR-RTF, Dora Byamukama wabaye Umudepite muri Uganda, avuga ko abakozi b’inzego z’ubuvuzi, abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, abanyamategeko n’abashinzwe imibereho mu miryango y’abantu, badakwiye kwirengagiza ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, mu gihe babonye ibimenyetso ku muntu ufite imyitwarire idasanzwe.
Byamukama agira ati "Hari ibyabaye mu Karere birimo amakimbirane n’intambara, iyo uri impunzi cyangwa warigeze kuba yo n’iyo byaba imbere mu Gihugu, uko byagenda kose biteza ibibazo byo mu mutwe, murabyibuka no muri Covid-19 twabonye ibibazo nk’ibi. Hari ihohoterwa ribera mu ngo, byose dukeneye kubyitaho mu rwego rwo kubaka amahoro."
Mugenzi we Dr Mukasa Moses Bwesige, urimo guhugura, avuga ko iyo abantu bigeze kunyura mu bihe by’intambara, bakomeza kugira amakimbirane mu mitima yabo, ibyo bibazo bikaba bishobora kubyutsa andi makimbirane akomeye mu gihe haba hatabayeho gahunda z’isanamitima.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, mu mwaka wa 2018, bugaragaza ko mu baturarwanda bose muri rusange, 20.50% bafite ikibazo cy’ihungabana ariko byagera mu barokotse Jenoside imibare ikagera kuri 52.2%.
Umuyobozi muri RBC ushinzwe agashami k’Ubuzima bwo mu mutwe, Claire Nancy Misago, avuga ko umuntu wagiriwe nabi(wahohotewe) arangwa no kwigunga, agahinda gakabije, kwiyanga n’ibindi kandi bikagira ingaruka mbi ku mibanire ye n’abandi.
Umuyobozi w’Umuryango ’Institute for Community Based Socio-therapy’, wita ku gusana imibanire y’abantu, Karangwa Diogène, avuga ko bagiye gukora igenamigambi ry’ibikorwa bireba buri rwego mu Rwanda, kugira ngo abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bose mu Gihugu bagerweho.
Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bishinzwe Umugabane wa Afurika, byamenyesheje abakozi ba ICGLR n’imiryango mpuzamahanga irimo uw’Abadage ushinzwe ubutwererane, GIZ na Ambasade y’u Buholandi, ko Leta y’u Rwanda ikomeje ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ifatanyije na ICGLR.

Ohereza igitekerezo
|