U Rwanda rugiye gutangiza ikigo gishya kivura Kanseri

Mu gihe kugeza ubu mu Rwanda abivuza kanseri bitabwagaho n’ibitaro by’i Butaro n’iby’i Kanombe, ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bazatangira gufasha abafite iyo ndwara muri Nyakanga 2025.

Ibitaro by CHUB aho ikigo gishya kivura Kaseri kizaba kiri
Ibitaro by CHUB aho ikigo gishya kivura Kaseri kizaba kiri

Umuyobozi w’agateganyo wa biriya bitaro, Dr Christian Ngarambe, yabibwiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’abarwayi ku cyumweru tariki 2 Werurwe 2025.

Yagize ati "Dufite icyizere ko guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2025 tuzaba dufite santere yo kuvura indwara za kanseri. Imyiteguro yararangiye, aho bazakorera harahari, ibikoresho bizakoreshwa byatumweho, ndetse n’abaganga bazahakora baratangira kujya mu mahugurwa mu cyumweru gitaha."

Yunzemo ati "Ibi bizajyanirana n’uko hari serivise zizatangira kwishyurwa na mituweri nk’uko byemejwe na Leta y’u Rwanda harimo kuvura kanseri no gutanga insimburangingo ku bavunitse bakuze."

Yasobanuye ko ubundi abatoya iyo bavunitse amagufa akenshi bavurwa, amaherezo amagufa yabo akazafatana, ariko ko ku bakuze akenshi bitemera ku buryo usanga biba ngombwa kwifashisha insimburangingo z’ibyuma.

Kwifashisha bene izo nsimburangingo ngo bishobora no gukenerewa igihe hari abarwaye indwara zimunga amagufa.

Kubona bene izo nsimburangingo mbere byasabaga amafaranga menshi. Urugero nk’icyuma cyifashishwa mu itako cyatwaraga miriyoni 3.5, haza kuboneka ibihendutse byishyurwa ibihumbi 900. Mituweri nitangira kubyishyura muri Nyakanga 2025, umurwayi azajya yiyishyurira ibihumbi 90.

Dr Ngarambe avuga ko bishimira kuba Leta y’u Rwanda yarabashoboje kugira inzobere zo kwita ku ndwara batari basanzwe bavura harimo kubaga mu mutwe, kubaga indwara zifata imisaya, kuyungurura amaraso, gufasha abarwaye impyiko n’indwara z’imisemburo zishobora gutera indwara zinyuranye ndetse no gupima mu gifu.

Kuri ubu kandi baritegura kwakira icyuma bita scanner cya kabiri kizafasha ko igihe kimwe cyapfuye bazaba bafite ikindi cyo kwifashisha bityo ntibibe ngombwa kohereza abarwayi kwipimishiriza i Kigali nk’uko byajyaga bigenda.

Muri CHUB kandi muri uku kwezi kwa Werurwe 2025 haratangira gukorera ishyirahamwe ry’abarwaye indwara yo kutavura kw’amaraso, rizajya rifasha mu gupima abafite icyo kibazo, bakababona imiti ku buntu.

Abarwayi bumvise iby’aya mavugurura agiye kuba muri CHUB barabyishimiye, bashima cyane kwegerezwa serivise zipima indwara nyinshi bajyaga bakenera kujya gupimisha i Kigali, bikabahenda.

Jeanne Nyirandagijima wabazwe mu mutwe, agira ati "Nkatwe duciye bugufi kujya kwipimishiriza i Kigali biraduhenda cyane kuko umuntu yishyura ambulance ku buryo hari igihe biba ngombwa ko ugurisha akantu kakakuramiye."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka