Abayobora Poste de santé barasaba kujya bahabwa imiti ya Malariya ihagije
Abayobozi b’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) ndetse n’abafite aho bahurira n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Kicukiro, bagaragarije Abasenateri impamvu badatanga serivisi nziza ku barwayi ba Malariya, ko bituruka ku guhabwa imiti n’ibikoresho biyisuzuma bike nk’uko bigenda n’ahandi, bagasaba ko byakongerwa.

Germaine Mukantagara uyobora Poste de santé ya Muyange, avuga ko imiti ya Malariya n’ibikoresho biyipima (Les tests diagnostiques rapides) bahabwa bike, bigatuma badatanga serivisi inoze ku barwayi.
Agira ati “Tugenerwa ibinini bya Malariya n’ibikoresho biyipima bingana na 15%, ibindi 85% bigahabwa ibigo nderabuzima byo bigakoresha 5%, ibingana na 80% bigahabwa abajyanama b’ubuzima”.
Mukantagara avuga ko iyo imiti babahaye yashize, biba ngombwa ko bajya kwigurira muri Farumasi noneho nabo bakavura abantu batagendeye ku bwishingizi bwa Mituweli.
Mukantagara avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko imiti bahabwa n’ikigo Rwanda Medical Supply Ltd, batagomba kurenza 15% bigatuma badatanga serivisi uko bikwiriye.
Aha ni ho yahereye asobanurira Senateri Umuhire Adrie, ko impamvu abaturage bavuga ko hari Poste de santé zitabavurira kuri mituweli igihe barwaye Malariya, bituruka ku kuba imiti iba yashize.
Gusa iyo imiti yashize umuganga akabasha kwigurira indi muri farumasi, ngo ayigurisha umurwayi 100% atagendeye kuri mituweli.
Ati “Iyo nabiguze ku giciro cyo hejuru muri farumasi, umurwayi mugurisha ibini bya malariya ku 2000Frw nkamusuzumira ku 1000Frw, kuko muvuye kuri mituweli nahomba”.
Gusa iyo umurwayi amusanze adafite iyo miti biba ngombwa ko bagana ikigo nderabuzima kugira ngo avurwe.
Ati “Urumva hari igihe aba arembye kugera ku kigo nderabuzima ntibimworohere, iyo rero nta miti dufite urumva ko na we atabona serivisi mu buryo bumworoheye”.
Iki kibazo cyabajijwe n’umuturage witwa Hafashimana Blaise, wasabye Senateri Umuhire Adrie na Senateri Twahirwa André, ko babakorera ubuvugizi bakajya bacibwa amafaranga make igihe bagiye kwivuza, cyangwa bakabafasha amavuriro yo ku rwego rw’ibanze akabona imiti ihagije bakavurirwa kuri mituweli.
Ati “Abasenateri turabasaba rwose ko mudufasha ibintu byo kutuvura nk’abatagira ubwishingizi bicike, cyangwa se aya mavuriro mato yo ku rwego rw’ibanze muyahe imiti babone uko batuvura”.
Abahagarariye Poste de santé basabye Abasenateri ko babakorera ubuvugizi, byibura iyi miti ikava kuri 15% ikagera kuri 40%, bityo bakabona uko bavura neza abarwayi babagana.
Senateri Umuhire Adrie avuga ko iki kibazo bazagikorera ubuvugizi, hakarebwa niba nta mbogamizi cyangwa ikindi kibazo byatera baramutse bongereye ingano y’imiti bahabwa.
Ati “Ni yo mpamvu tuba twaje hano ngo turebe ibibazo mufite tubikorere ubuvugizi kugira ngo bikemuke, n’ibi rero mwatugejejeho tuzabiganiraho kandi bizabonerwa igisubizo”.
Ohereza igitekerezo
|