Barasaba ko abangavu bagezwaho amakuru ahagije na serivizi zijyanye no kubarinda inda zitifuzwa

Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byabaye tariki 29 Mutarama 2025, bihuza abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta.

Rosine Izabayo ushinzwe Porogaramu z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubuvugizi mu muryango Ihorere Munyarwanda, avuga ko iki gikorwa bagiteguye bagamije kwiga ku kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe ndetse n’uko babona uburyo bubafasha kudasama inda (Access to contraceptives).

Yasobanuye ko batumiye abantu batandukanye kugira ngo buri wese arebe uruhare yagira mu kurwanya icyo kibazo. Ati “Ni ikibazo cyugarije abantu, imiryango muri rusange, ndetse n’Igihugu, aho buri mwaka ibipimo byiyongera haba mu gutwita, mu bwandu bwa Virusi itera SIDA, urumva ko haracyari ikibazo mu buzima bw’imyororokere. Ni yo mpamvu twatumiye abo muri Leta na Sosiyete Sivile kugira ngo buri wese atubwire uruhare rwe n’ibyo buri wese yasaba mugenzi we kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.”

Rosine Izabayo avuga ko mu byo basanze bikwiye kongerwamo ingufu ari ugutanga amakuru haba mu bana no mu babyeyi, n’abari mu nzego z’ubuyobozi n’abandi batanga serivisi. Abana iyo badafite amakuru ahagije ngo bibagiraho ingaruka zikagera no ku miryango yabo ndetse izo ngaruka zikagera no ku Gihugu muri rusange.

Hariho n’ikibazo cy’ubukene nubwo Igihugu gitera imbere. Usanga hari abantu bamwe na bamwe bibasiwe n’ubukene bagateza n’ibibazo Igihugu. Abo bantu baramutse bafashijwe kuva mu bukene, umuryango ukazamukana n’iterambere ry’Igihugu, byagira uruhare mu mibereho myiza y’abagize umuryango. Ibi abitabiriye ibiganiro babihera ku kuba hari ababyeyi bajya mu mico itari myiza nk’ubusambanyi kugira ngo babone icyo bagaburira abana.

Dr. Anicet Nzabonimpa, impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uri mu bayoboye ibi biganiro, avuga ko ari ngombwa kuganira ku bibazo by’umwangavu, cyane cyane ku nda ziterwa abangavu, n’uko babona ubushobozi bwo kugezwaho amakuru na serivise zo kubarinda izo nda batifuza.
Dr Nzabonimpa ati “Akenshi usanga iyo umukobwa atwaye inda agifite imyaka mike, hari igihe kubyara bimugora akaba yakomereka abyara, cyangwa agakomereka igihe ashatse kuyivanamo mu buryo butemewe. Dusanga no mu muco nyarwanda akenshi bavuga ko gutwara inda ari igisebo, ugasanga umukobwa watwaye inda byangiza imibanire ye n’abo bari kumwe mu muryango nk’ababyeyi n’abavandimwe be, ndetse n’umuryango mugari muri rusange, ugasanga bari kumwishisha cyangwa bamufata nk’uwakoze amahano, cyangwa icyaha, witwaye nabi, bikamuviramo guhabwa akato, bigatuma na we yigunga, bikaba byamugiraho ingaruka mu mitekerereze.”

Abitabiriye ibi biganiro batanze ibitekerezo, bagaragaza ibindi bibazo bishobora gutuma umwana w’umukobwa yatwara inda, ndetse bagaragaza n’ingamba zashyirwa mu bikorwa kugira ngo umwana w’umukobwa yisanzure haba mu muryango, ku ishuri cyangwa ahandi hose ari, abe yahabwa amakuru ku gihe, banamuhe impanuro zijyanye n’indangagaciro agomba kugenderaho kugira ngo yitware neza, yirinde no kuba yashukishwa ibintu by’ubusabusa, bikaba byamukururira kuba yatwara inda.

Mu bindi byagaragaye ni uko amategeko u Rwanda rugenderaho ndetse na politiki zihari usanga byanditse neza ndetse byarahawe n’umurongo, ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikibazo.

Ngo hari n’igihe usanga abatanga serivisi na bo nta makuru bafite, cyangwa bagaheranwa n’imyumvire ya kera ijyanye n’umuco cyangwa n’imyemerere, ugasanga ntibarimo guha serivisi urubyiruko ku buryo bwisanzuye, bikagira ingaruka ku ngimbi n’abangavu.

Mu myanzuro abitabiriye ibi biganiro bafashe, harimo kuba umwana w’umukobwa w’umwangavu yagezwaho amakuru na serivizi zijyanye no kumurinda inda zitifuzwa, kuko umukobwa usanga iyo atwaye inda atagira ikibazo kimwe, ahubwo hari n’ibindi bibazo bishamikiraho bitewe n’uko yaremwe, aho aba, uko abaho, ibibazo by’ubukene, kuba wenda atarize, cyangwa akaba afite ibindi bibazo by’uburwayi, cyangwa se bigaterwa n’uko afatwa mu muryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka