Nyagatare: Urubyiruko rurakangurirwa kurushaho kwirinda SIDA

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko, Dr Mugisha Hakim, avuga ko imibare y’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu Karere ka Nyagatare ihangayikishije, kuko iri kuri 1.2%, agasaba urubyiruko kugana ibigo byabagenewe kugira ngo babone inama zibafasha kwirinda.

Abaturage by'umwihariko urubyiruko barakangurirwa kwirinda SIDA
Abaturage by’umwihariko urubyiruko barakangurirwa kwirinda SIDA

Umukozi w’umuryango AHF ushinzwe gukurikirana abafite Virusi itera SIDA, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali Dr Mbaraga Gilbert, avuga ko mu Turere 11 n’ibigo nderabuzima 38 mu Gihugu cyose, bahatanga udukingirizo tugera ku 100,000 ku mwaka, bityo ko tuba duhari ku bigo nderabuzima n’ahandi hantu nko kuri ‘Condom dispensers’.

Avuga ko gushyiraho ahantu hihariye umuntu yabona agakingirizo atagiye kukagura muri butike, byafashije cyane kuko abantu benshi iyo babonye ugura agakingirizo bahita batekereza ko agiye gusambana.

Ati “Ufashe agakingirizo bahita bavuga ko agiye gusambana, ni yo mpamvu hatekerejwe ubundi buryo bwo gushyira agasunduku karimo udukingirizo ahantu nko muri za kaminuza, kugira ngo ugashaka akabone atagiye kugashakira muri butike cyangwa ku mujyanama w’ubuzima umuzi.”

Avuga ko ahantu hashyirwa udusanduku, ari aho baba babona hari ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA.

Dr Mugisha ashishikariza urubyiruko kugana ibigo byarugenewe, kugira ngo bigishwe uko bakwirinda Virusi itera SIDA.

Yagize ati “Mu Karere ka Nyagatare byagaragaye ko imibare ikiri hejuru, kuko ubu dufite 1.2% by’ubwandu bushya bikaba ari ikibazo gihangayikishije, ari yo mpamvu dushishikariza urubyiruko kugana ibigo bibashinzwe (Youth Centers), kugira ngo bigishwe kwirinda SIDA ndetse n’abamaze kwandura bigishwe uko bagomba kwitwara.”

Umunyeshuri muri Kaminuza ya East Africa, Uwayarakizwa Epiphanie, avuga ko by’umwihariko nk’umukobwa uretse kuba agakingirizo kamurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ngo kanabarinda gutwara inda zitateganyijwe.

Avuga ko benshi mu rubyiruko bagira ipfunwe ryo kugura udukingirizo, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagize ati “Hari igihe ugira ipfunwe ryo kugura agakingirizo kubera kwanga gusekwa. Iri pfunwe rero ni ryo rituma abantu bakorera aho bakaba bakwandura indwara cyangwa bagatwara n’izo nda. Icyakora asanga bitari bikwiye kugira ipfunwe ryo kugura agakingirizo.”

Undi munyeshuri utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ubundi yari asanzwe agira ipfunwe ariko kubera ubukangurambaga amaze iminsi ahabwa, yiyemeje kutongera kugira isoni zo kugura agakingirizo.

Ati “Ubundi nagiraga isoni ariko ubu zashize, kuko gukorera aho habamo ibyago byinshi byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutera abana b’abandi inda.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abavuga ko udukingirizo duhenze, ku buryo bitorohera buri wese kukabona.

Yagize ati “Agakingirizo karahenze usanga muri butike kamwe kagura amafaranga 500, urumva ntiyoroheye buri wese. Ku mujyanama w’ubuzima sinagafatayo kuko yasigara avuga ngo umwana wo kwa runaka ni indaya. Ubundi biriya ni ibanga no muri butike ntuvuga ngo mpa agakingirizo, ahubwo tutwita ikaramu.”

Yifuza ko bashyirirwaho ahantu hiherereye bajya babona udukingirizo mu buryo bw’ibanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka