Musanze: Abafite ubumuga bashakiraga serivisi z’Ubugororangingo kure barasubijwe

Mu Mudugudu wa Mata, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, ni ho hatangiye kubakwa Ikigo kigenewe kwita ku bana bafite ubumuga bw’ingeri zitandukanye, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abasaga 400; kikazajya gitanga n’ubujyanama ku babyeyi babo, buzatuma barushaho kugira ubumenyi buhagije butuma bita kuri abo bana, izi serivisi bakaba bajyaga bazishakira kure bikabavuna.

Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'inyubako zizabimburira izindi
Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y’inyubako zizabimburira izindi

Imirimo yo kubaka iki Kigo, yatangijwe ku wa Kane tariki 6 Werurwe 2025, aho byitezwe ko kizunganira imiryango myinshi, by’umwihariko iy’abana bafite ubumuga.

Uwizeyimana Laetitia yagize ati “Hari abana bavuka mu miryango itifashije, itanasobanukiwe uburyo bwo kubitaho no kubakurikirana uko bikwiye bigendanye n’ubumuga bafite. Ibyo byabaga inzitizi zituma abo bana bapfukiranwa, hakaba uburenganzira bavutswa yaba ku buvuzi, uburezi, bikabangamira n’imibanire yabo n’abandi. Iki kigo bagiye kutwegereza, bakizanye inaha tugisonzeye. Twacyishimiye ndetse by’akarusho no kuba ababyeyi tugiye kujya duhabwa ubujyanama budufasha kwita kuri abo bana”.

Icyiciro kibanza kizamara amezi atatu, cy’imirimo yo kubaka inyubako zirimo icyumba kizajya gitangirwamo serivisi z’ubugororangingo, ibyumba bitatu by’Irerero ry’abana, icyumba kizajya gikorerwamo inama n’amahugurwa, ibiro by’ubuyobozi ndetse n’igikoni; kikazatwara Miliyoni 150 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kayiranga Théobald yagaragaje ko Ikigo cyita ku bana bafite ubumuga cyari gikenewe
Kayiranga Théobald yagaragaje ko Ikigo cyita ku bana bafite ubumuga cyari gikenewe

Ni umushinga Akarere ka Musanze gafatanyije n’Umuryango Hope and Homes for Children, hamwe n’umuryango Ubumwe Community Center. Ni mu rwego rwo korohereza abana bafite ubumuga kubonera hafi serivisi bakenera za buri munsi, nk’uko bigarukwaho na Karangwa Immaculée, Umuyobozi w’agateganyo wa Hope and Homes for Children.

Ati “Umwana ufite ubumuga, kumwitaho mu buzima bwe bwa buri munsi mu muryango bisaba umwanya uhagije kandi bigakorwa mu buryo bwihariye ugereranyije n’abandi. Ku babyeyi bamwe wasangaga bitaborohera kubifatanya n’indi mirimo baba bagomba gukora igira icyo yinjiriza ingo, hakaba ubwo binavuyemo ko batabyumva ku rwego rumwe, bikavamo agasigane, ugutereranwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.

Ati “Iki kigo rero kizorohereza imiryango kugira ahatekanye abana babo bazajya birirwa, bitabwaho mu buryo bw’imibereho, bityo n’ababyeyi babo cyangwa abandi babana na bo mu miryango, bagire umwanya uhagije wo kugira ibindi bakora bifasha ingo”.

Ahazubakwa icyo kigo hamaze gusizwa
Ahazubakwa icyo kigo hamaze gusizwa

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayiranga Théobald, na we yungamo agaragaza ko hari byinshi iki kigo kizakemura.

Ati “Hari imiryango myinshi y’abana bafite ubumuga yajyaga yiyambaza Akarere, ikeneye ubufasha bwo kuvuza abana. Byadusabaga kubohereza i Rilima, i Gatagara n’ahandi hari ibigo bifite izo serivisi. Bisaba amafaranga y’urugendo rujyayo, hiyongereyeho n’ibindi by’ibanze umuntu yashoboraga gukenera ngo ahabwe izo serivisi. Twishimiye ko iki kigo kije kugarurira abana n’imiryango yabo icyizere no koroshya ingorane zose zari zibugarije”.

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko uko umushinga wo kwagura Ikigo cyita ku bana bafite ubumuga uzagenda urushaho gukura, ni nako kizagera ku rwego rwo kwakira n’abandi bana badafite ubumuga, mu rwego rwo gushyigikira iterambere ridaheza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka