Malariya si indwara y’abakene - RBC

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko kwirinda malariya ari ibya buri wese, kuko n’abitwa abasirimu itabasiga.

Dr Albert Tuyishime ushinzwe ishami ryo gukumira no kurwanya indwara muri RBC agira ati “Twari tumaze iminsi twarayihashyije, ariko nko mu mezi abiri atatu ashize byari bitangiye kugaragara ko imibare y’abayirwaye yatangiye kwiyongera. Mu Turere 15 turi imbere mu kugira malariya nyinshi muri ino minsi kandi Gasabo irimo, Kicukiro irimo, na Nyarugenge irimo.”

Ibi rero ngo bigaragaza ko malariya itari mu byaro cyangwa mu bakene gusa, ahubwo no mu bo bita abasirimu.

Ati “Ikindi cyagaragaye malariya ntitoranya ngo uyu ni umusirimu cyangwa si umusirimu, ahubwo bikunze kugaragara ko abo wakwita nk’abasirimu ari bo bakunze kudashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda, urugero nko gukoresha inzitiramibu. Akenshi usanga abaturage bo mu cyaro bo babyubahiriza cyane.”

Ibi ngo biri no mu mpamvu ku wa gatanu no kuwa gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu mikino ya nyuma y’umupira w’amaboko n’uw’amaguru ihuza amakipe y’abakozi bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga yabereye i Huye, hatanzwe ubutumwa bushishikariza abantu kwita ku ngamba zo kurwanya malariya.

Icyo gihe Dr Tuyishime yagize ati “Ni yo mpamvu twavuze tuti reka dufate umwanya abantu bateranye, ari abakina, ari abaje gushyigikira amakipe, twongere dutange ubutumwa ko malariya igihari kandi ko kwirinda tugomba gukomeza kubikora.”

Ingamba zo kurwanya malariya kandi si izindi uretse gukuraho ibihuru, gusiba ibizenga by’amazi imibu ishobora kororokeramo, kurara mu nzitiramibu ndetse no kwivuza hakiri kare kandi kuri buri wese.

Ati “Wivuje hakiri kare, uretse wowe ubwawe ukira vuba, uba unagabanyije no kuyihererekanya byatuma n’abandi bayandura.”

Naho ku bijyanye n’imikino yahuje abakozi bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga, ni ubwa mbere yabereye hanze y’umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gushishikariza n’abakozi bo mu bigo bindi bitari iby’i Kigali gukunda siporo.

Dr Tuyishime yagize ati “Umukozi ku giti cye wakoze siporo agira ubuzima bwiza, n’umusaruro uriyongera. Kandi iyo siporo bayikoreye hamwe, byongera gukorera hamwe nk’abakozi, umusaruro ukiyongera.”

Yakomeje agira ati “Dushishikariza abantu gukora siporo kubera ko ituma umuntu agira ubuzima bwiza. Ikindi irwanya indwara zitandura harimo umuvuduko w’amaraso n’indwara y’isukari (diabetes). Ubushakashatsi bwanagaragaje ko ishobora no gufasha umuntu kwirinda indwara nka za kanseri.”

Thierry Mpamo, Perezida w’ihuriro ry’imikino y’abakozi mu Rwanda, avuga ko imikino ihuza ibigo byo mu Rwanda yatangiye mu mwaka w’1999 yitwa ascooki (Association des sportifs coorporatifs de Kigali), igamije guteza imbere imikino mu mujyi wa Kigali. Yaje guhinduka muri 2014 ishyirahamwe nyarwanda riteza imbere imikino mu bakozi, ARPST (Association Rwandaise pour la Promotion du Sport dans le milieu du Travail).

Amarushanwa yashyizwe muri uyu mwaka wa 2025 yitabiriwe n’ibigo 46 harimo n’ibyo hanze ya Kigali nka CHUB, IPRC Ngoma, ...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka