Menya zimwe mu mpinduka MINISANTE igiye gukora muri serivisi z’ubuvuzi

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibintu by’ibanze bigiye gukorwa muri uyu mwaka wa 2025, kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho gukora neza.

Minisitiri Nsanzimana yasobanuye iby'impinduka ziteganyijwe muri serivisi z'ubuzima
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye iby’impinduka ziteganyijwe muri serivisi z’ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko bitarenze tariki 1 Nyakanga 2025, amavuriro y’ibanze arimo ibigo nderabuzima ndetse na za ‘Poste de santé’, bigiye kujya byishyurwa n’ibigo by’ubwishingizi mbere yo gutanga serivisi, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa.

Minisitiri Nsanzimana yabigarutseho tariki 22 Mutarama 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aho yaganiraga n’abagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku ngamba zihari mu gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2023-2024.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kwishyura mbere bigiyeho mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amikoro, bikunze kugaragara muri aya mavuriro kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo kwishyurwa nyuma budindiza serivisi zitangirwa, kuko yakoreshaga amafaranga make na yo agatinda kubageraho.

Ati “Ku bigo nderabuzima usanga bakoresha amafaranga macye, ku buryo n’iyo wabatindira icyumweru kimwe gusa usanga bigira ingaruka ku baturage, kuko baba bakoresha nka Miliyoni imwe cyangwa ebyiri mu kugura imiti ndetse n’ibindi bikoresho. Rero iyo bakwishyuje ukabatindira abaturage bagana ivuriro basanga nta miti ndetse n’ibikoresho bihari.”

Iyi gahunda Minisiteri y’Ubuzima iyifatanyijemo na RSSB, kugira ngo amavuriro mato ajye yishyurwa mbere, aho kugira ngo bizajye byishyura nyuma nk’uko byari bisanzwe.

Ati “Kubera ko bazajya bayahabwa mbere ushobora gusanga akoreshejwe nko mu gusana ahangiritse, kwishyura amazi, umuriro cyangwa ibindi bidafite aho bihuriye n’icyo yishyuriwe. Bizasaba kubikurikirana igihe bizaba bikiri mu ntangiro, mbere y’uko tubisakaza mu gihugu hose.”

Minisitiri w’Ubuzima yagaragaje ko kwishyura mbere ntacyo bizangiza, kuko ingano y’amafaranga bishyura akenshi adakunda guhindagurika bitewe n’ibyo baba bakeneye.

Yagaragaje ko nubwo bizahera ku mavuriro mato n’ibigo nderabuzima, bizakomereza no ku bindi bitaro uko bizagenda bitanga umusaruro.

Ubusanzwe ibigo by’ubwishingizi byishyuraga amavuriro nyuma, aho buri gihembwe bohererezwaga inyemezabwishyu zose hanyuma bakabona kwishyura.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis, yagaragaje ko kuri ubu amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima, babasha kubyishyura nyuma y’iminsi iri hagati ya 15 na 30 nyuma yo gutanga inyemezabwishyu.

Yemeje ko hari ubwo kwishyurwa bitinda bitewe n’impamvu zinyuranye, zirimo kuba ibigo byatinze kohereza inyemezwabwishyu kuri RSSB cyangwa kuba hagaragayemo amanyanga mu gihe cy’igenzura ry’inyemezabwishyu.

Rugemanshuro avuga ko kwishyurwa mbere bamaze kubyumvikanaho na Ministeri y’Ubuzima, kandi ko bizatagira gushyira mu bikorwa uyu mwaka.

Ibitaro 10 bifite inyubako zishaje bizatangira kuvugururwa

Minisitiri Nsanzimana kandi yatangaje ko muri gahunda yo gukomeza gutanga serivisi inoze ku barwayi, inyubako z’ibitaro bishaje zigiye kuvugururwa. Avuga ko ibitaro byinshi byo mu Rwanda byatangiye ari ibigo nderabuzima, bigenda byagurwa buhoro buhoro bikazavamo ibitaro.

Ibitaro bya Kiziguro muu bigiye kuvugururwa vuba
Ibitaro bya Kiziguro muu bigiye kuvugururwa vuba

Ati “Akenshi inyubako z’ibyo bitaro ntabwo zari zijyanye n’igihe, inyinshi zari za nyubako zisanzwe zagiye zegeranywa zikavamo inzu igaragara ikaba ibitaro, ariko ubu bikeneye kuvugururwa”.

Yungamo ko ubu muri iki gihe ibizaherwaho ari ibitaro bya Kiziguro, ndetse hakazavugurwa n’ibya Rwamagana, Remera Rukoma, Ruhengeri yatangiye kuvugururwa ndetse n’ibitaro bya Muhima bizagurwa kuko ari bito cyane.

Ati “Ikigenderewe ni uko ibitaro byose bishaje byo mu Rwanda bizavugurwa, kugira ngo hakomeze gutangwa serivisi inoze ku barwayi.

Minisitiri Nsanzimana avuga ko nubwo amafaranga yose yo kuvugurura ibitaro atazahita aboneka, bazatangirira kuri make ahari bigakorwa.

Ati “Buriya tuzi ko amafaranga yose ukeneye wayabona, ariko iyo ubishyizemo imbaraga ushobora kwifuza 100% ukabona 40% ukaba ukoresheje ayo, ni nabyo turimo gukora ubu ngubu”.

Akomeza avuga ko mu bitaro 10 bikenewe kuvugururwa, bazahera ku bifite inyubako zishaje kuruta izindi.

Ati “Nka CHUK byari bibabaje, ubu tugiye kubyimura ndetse n’ibya Nyarugenge byari bimaze iminsi bifite ibibazo ubu byarakozwe, hari ibyo twabashije gukemura ubu bigiye kongera gukora. Ikiciro cya kabiri cy’inyubako z’ibitaro bya Nyarugenge twakiboneye ingengo y’imari kugira ngo byubakwe, kandi hakazongerwa ibitanda bive ku 180 bigere kuri 300.

Abajijwe ingengo y’imari ikenewe mu kuvugurura ibi bitaro, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko amafaranga akanewe ari menshi, ariko ngo ntiyatangaza umubare, gusa avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bafite ikizere ko bizakorwa kandi neza, bahereye ku mafaranga azagenda aboneka.

Hagiye gushyirwa ikoranabuhanga mu buryo umurwayi yivuzamo

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko taransiferi z’abarwayi zizajya zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Zimwe muri serivisi zitangirwa ‘online’ harimo gusaba kuba wahura na muganga, kwivuza ndetse no kwandikirwa imiti. Harateganywa kongerwamo na serivisi yo kujya batanga taransiferi ku barwayi aho guhora bagendana impapuro bafotoje.

Ibi yabigarutseho ku kibazo cyabajijwe na Hon. Muyango Sylvie, kijyanye no kuba bakongera serivisi ya taransiferi no gutanga gahunda (rendez –Vous) muri serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo barinde abarwayi guhora basiragirana ibipapuro bava ku kigo nderabuzima kimwe bajya ku kindi.

Yongeraho ko ibi bizafasha abajya kwivuza kwa muganga kwirinda guhora basiragirana n’impapuro kandi mu by’ukuri barwaye. Ibi ngo bizorohereza kandi umurwayi kujya ava ku kigo nderabuzima akajya kugera kwu ivuriro bamwoherejeho agasanga taransiferi yahageze.

Ati ’’Ntabwo bikwiriye ko umurwayi agendana impapuro enye harimo fotokopi yo koherezwa ku rindi vuriro (transfer), Fotokopi y’ubwisungane, Fotokopi y’indangamuntu ndetse na nimero y’umwanya ari bwinjirireho ajya guhura na muganga.

Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga Minisitiri avuga ko ari ikintu cyiza, kizihutisha serivisi ihabwa umurwayi, akajya asanga amakuru yose arebana n’uburwayi bwe ahari kandi bikamworohereza guhabwa serivisi.

Ati “Twasanze ari ikintu cyiza kandi bizaba mu mezi make, navuga ko muri uyu mwaka iyi servisi izatangira gukora, ikorohereza abarwayi ndetse n’abaganga babakurikirana”.

Harakorwa ibishoboka ngo umurwayi abone serivisi bitamugiye
Harakorwa ibishoboka ngo umurwayi abone serivisi bitamugiye

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzajyaho umwirondoro wose w’umurwayi, ndetse n’ibikubiye mu burwayi bwe n’uko yagiye yisuzumisha, ku buryo umuganga uzajya umukurikirana azaba afite ishusho nyayo y’uburyo yagiye yivuzamo.

Ati "Nta kigoranye kirimo, twabonaga ko ari ibintu dukwiriye gukemura ntawo ari bintu twavuga ngo tuzabikemura umwaka utaha, bigomba kurangira mu mezi make. Tuzishimira ko abaturage bakoresha ikoranabuhanga mu bintu birinda ubuzima bwabo, binaborohereza kugera kuri serivisi mu buryo bworoshye".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwe mugerayo muzatubarize kumushahara mucyaro cyane ugenerwa abashoferi.amasaha yikirenga bakora ntahwana na 97000f bagenerwa.ese ibyo ko byigeze kuvugwa ho byahezehe !?turashavuye cyane.ese ho kuko nta badakurikiza diplôme mumishahara ntaho bihurira nakwiga se ra!

Bikorimana yanditse ku itariki ya: 24-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka