Tugiye kujya tubaga ishaza neza kurushaho - Abaganga b’amaso bongerewe ubumenyi

Abaganga b’amaso 13 bo mu bitaro bitandukanye ku rwego rw’ibitaro bikuru, hirya no hino mu Gihugu, bamaze kunguka ubumenyi bwo kubaga neza ishaza mu jisho hirindwa ingaruka zajyaga zigaragara mu kubaga ishaza (Anterior Vitrectomy).

Uko ishaza baribaga mu jisho
Uko ishaza baribaga mu jisho

Ni ubumenyi bahawe n’impuguke zo ku mugabane w’Uburayi, zifitanye imikoranire n’ibitaro by’amaso bya Kabgayi, aho zaberetse uko ijisho ryarushaho kurindwa mu gihe cyo kubaga ishaza.

Ubusanzwe ishaza rifata ku mboni y’ijisho bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kurwara kw’ijisho, cyangwa izabukuru, umuntu agatangira kujya areba bucye bucye kugeza igihe ijisho ritakarije ubushobozi bwo kubona.

Ibyo biterwa n’urugingo rw’imbere mu jisho ruba rurwaye, ari narwo abaganga babaga bakarukuramo bakarusimbuza akugara k’agakorano umuntu akongera kubona neza. Uko kubaga bikaba bikorerwa mu gace gato cyane k’imbere mu jisho kareshya na milimetero eshatu, ari na yo mpamvu bisaba kwigengesera cyane.

Kubera ko wasangaga hari igihe ijisho ryarwaye cyane, utwo tugingo dutoya twaryo tukaba twafatana, cyangwa mu gihe cyo kubaga urugingo rumwe rukaba rwakwangirika amazi yo mu jisho agahura, ni yo mpamvu abo baganga bahawe amahugurwa yo kurwanya ibyo byago byatuma n’umuntu yahuma.

Hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, imashini zabugenewe mu gukamura amazi mu jisho, n’imiti igezweho mu koza ijisho, ubu muganga ashobora kubaga ishaza mu jisho nta rugingo na rumwe rwangiritse, kuko aba akoresha ikoranabuhanga ry’icyuma cyagura urugingo rw’ijisho (Microscope).

Mu gihe kandi habaho izo ngaruka zo kubaga, iyo Microscope ni yo ikomeza gufasha umuganga guhangana n’ikibazo kibaye kuko aba ashobora kureba neza uduce tugize ijisho, ndetse iza no kumufasha kudoda ijisho nyuma yo kubaga, kuko hakoreshwa urudodo rutabonwa n’ijisho, ari naho umuganga aba yirinze ko habaho za ngaruka mu kubaga ishaza.

Umwe mu baganga bakomoka muri Kenya wahuguriwe i Kabgayi, avuga ko yajyaga ahura n’ingorane mu kubaga ishaza mu jisho, iyo nk’urugingo rumwe rwangirikaga amazi yaho akaba yahurira ahandi.

Agira ati “Ibaze uri kubaga kariya kantu gatoya nta koranabuhanga rigufasha kureba neza, washoboraga kuba wakwangiza agace gato, ayo mazi yahura ntubashe kuyakamuramo neza kubera ubumenyi bucye ariko ubu twabimenye. Twabonye n’imiti igezweho mu gusukura ijisho, bigiye kudufasha gutanga neza serivisi ku batugana”.

Dr. Gilbert Nshimiyimana uvura amaso ku bitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, avuga ko iyo babaga ishaza bishobora kuzamo utubazo twagakemuwe na muganga uri kubaga, aho kohereza umurwayi ku bindi bitaro, ari nabyo bahawemo amahugurwa.

Agira ati “Kutagira ubwo bumenyi n’ibikoresho hari uburyo wabikoraga ariko ubu tuzabasha kubikora byimbitse kurushaho, ni nk’aho twatangaga ubuvuzi bw’ibanze ariko hari n’ubu dufite ubushobozi bwafasha umurwayi ku buryo bwisumbuyeho, ibi bizagabanya kohereza abarwayi kwivuriza ahandi”.

Abahawe amahugurwa bavuga ko nta bibazo bazongera kugira babaga ishaza
Abahawe amahugurwa bavuga ko nta bibazo bazongera kugira babaga ishaza

Umuyobozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi Tuyisabe Théophile, avuga ko abaganga babaga ishaza bari bakeneye kugira imyitwarire runaka, igihe bahuye n’ikibazo bari kubaga ijisho, ari na yo mpamvu babahaye ayo mahugurwa.

Agira ati “Ni nko kuba utwaye imodoka wagera mu bunyereri ukagomba kugira uko uhindura imyitwarire, byose rero biterwa n’ubumenyi ufite ku gutwara imodoka, udafite ubumenyi bwimbitse ntiwayikuramo. Ni yo mpamvu n’umuganga uri kubaga igihe ahuye n’ikibazo akwiye kumenya uko agikemura bitabaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa kuvurirwa ahandi, kuko ushobora no kumwohereza bigatuma akurizamo kuremba cyane”.

Amahugurwa ku bumenyi bwo kwirinda ingaruka zo kubaga ushaza mu jisho ahawe abaganga basanzwe babaga amaso, nyuma yo kongererwa ubundi bumenyi ku kuvura ijisho ryakomeretse bidatinze, kuko iyo umurwayi akoreye impanuka kure y’ibitaro bivura amaso, arushaho guhura n’ingaruka zikomoka ku kugera kwa muganga yatinze akaba yavurwa nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka