Turanyuzwe: Abaturage ku iyongerwa rya serivisi z’ubuvuzi kuri Mituweli
Ku mugoraba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko indwara zigera kuri 14 ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuel de Santé), bikazatangira gukurikizwa bitarenze Kamena 2025.

Ni umwe mu myanzuro wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, irimo kongera serivisi z’ubuvuzi zishingirwa n’ubwisungane hamwe n’inkomoko y’inyongera y’amafaranga, yo kunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), hamwe n’ivugururwa ry’ibiciro by’ibikorwa by’ubuvuzi.
Zimwe muri izo serivisi ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa na Mituweli, zirimo imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, gusimbuza impyiko no kuyungurura amaraso, gutanga insimburangingo n’inyunganirangingo hamwe no kubaga hakoreshwejwe ikoranabuhanga.
Bamwe mu bamaze igihe bafite ibibazo by’ubuzima, bishingiye kuri zimwe muri izo ndwara baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko kuba zitishingirwaga na Mituweli byari imbogamizi zikomeye kuri bo, kuko bahendwaga n’igiciro cy’ubuvuzi bwazo, ku buryo abenshi muri bo ndetse n’ababakomokaho bari baratakaje icyizere cyo kubaho, none ubu ngo baranyuzwe.
Umwe mu bamaranye uburwayi bwa Kanseri imyaka irenga 10, avuga ko ubuvuzi n’imiti byayo bihenze, ku buryo muri iyo myaka yose ayimaranye nta kindi we n’umuryango we bigeze bashobora gukora kibafasha kwiteza imbere, kubera ko umutungo wose babona bawumarira mu kugura imiti n’ibindi bimusaba kwiyitaho.
Nubwo atarabyizera neza ko ubuvuzi n’imiti bya Kanseri bigiye kujya byishingirwa na Mituweli, ariko yizera ko nibiramuka bikozwe bizaborohereza.
Ati “Ubu se nkubwire iki koko, ni intambwe ikomeye itewe, nubwo ntabura kuvuga ngo byaba ari ukubyina mbere y’umuziki, reka turebe ko atari ya myanzuro ifatwa igasiga ntacyo ikoze, ariko ni byiza cyane kuba nk’ikibazo cy’imiti ihenze cyatekerejweho. Tuzamenya ko byagize ingaruka nziza ari uko impfu z’abantu bahitanwaga na Kanseri zigiye kugabanuka, nk’uko byagiye bigenda kuri Sida.”

N’amarangamutima menshi, umwe mu bana bamaze igihe kirenga imyaka umunani barwaje ababyeyi bombi Kanseri, yavuze ko atabona uko asobanura ibyishimo afite kubera ko kubavuza byabasabaga arenga Miliyoni eshatu buri kwezi, ku buryo nta cyizere cy’ubuzima bwe bw’ahazaza yari afite bitewe n’uko amafaranga yose yabonaga yayamariraga mu gushakira ababyeyi be imiti.
Ati “Bigiye kudufasha pe! Jye nabuze n’ukuntu nifata kuko numvise ari nk’Imana yamanukiye, twari twarataye icyizere pe, hahandi wavugaga uti ibi bintu bizarangirira hehe, cyane cyane ku bantu dufite abarwayi batubwiye ko indwara zabo ari iza burundu, ukibaza uti se Mana ibintu bigiye kurangirira hano.”
Arongera ati “Ibintu byose ababyeyi bacu bavunikiye mu gihe cy’imyaka myinshi byagiye tubireba, none natwe na bicye dutangiye gukorera bigiye kugenda gutyo, ariko ubu ndumva icyizere cyagarutse, nubwo turimo kuvuga ngo ni muri Kamena, ariko jye ndumva ari nk’ejo, n’ikiniga ndumva cyamfashe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kuva uru rwego rwajyaho kimwe mu bintu bibanzeho ari ugusaba ko insimburangingo n’inyunganirangingo byashyirwa kuri Mituweli, bitewe n’uko umubare munini w’abantu bafite ubumuga, ari abafite ikibazo cy’ingingo, ku buryo kuba byemewe bizahindura ubuzima bwa benshi.
Ati “Kuba uwo mwanzuro warafashwe n’iby’agaciro gakomeye kandi dushimira Leta y’Abanyarwanda. Kuba igihe cyageze abantu bakaba bashobora kubona insimburangingo n’inyunganirangingo, Ni ibintu byiza kuko bigiye gufasha abafite ubumuga kutagira ahantu na hamwe babura uko bagera, cyangwa baburamo serivisi, ni ibintu byadushimishije.”
Yungamo ati “Bituma uva mu bwigunge, ukava mu nzu ukajya ahagaragara, ahatangirwa serivisi, ukajya nawe aho watangira serivisi bikakorohera. Ni ukuvuga ngo ubuzima bugiye guhinduka kandi abantu bazabibona n’amaso yabo.”
Insimburangingo n’inyunganirangingo bigiye bifite ibiciro bitandukanye bitewe n’ubwoko umuntu yifuza.

Ubusanzwe mu nsimburangingo bitewe n’abazikora n’ubwoko umuntu ashaka, harimo izigura ibihumbi 500, 600, 800 hakaba n’izishobora kugeza muri miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda.
Amagare y’abafite ubumuga afatwa nk’inyunganirangingo, aho harimo agura guhera ku bihumbi 200, ariko hakaba n’irishobora kugura Miliyoni 7Frw, ariko ngo hakazarebwa insimburangingo n’inyunganirango zishobora gufasha abantu benshi, ariko z’ubwoko bwiza kandi zujuje ubuziranenge.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ubuvuzi bwa Kanseri butari busanzwe kuri Mituweli.
Ati “Hongerewemo imiti n’ubuvuzi bwa Kanseri, ntabwo byari bisanzwe, kandi turabizi ko Kanseri ari indwara ikomeye, isigaye inagaragara cyane, irapimwa ikanavurwa ndetse iranakira iyo yabonetse kare. Kuri Mituweli ntabwo ubuvuzi bwa Kanseri bwari busanzweho, cyangwa ugasanga bufite aho bugarukira, ni kimwe mu by’ingenzi byiyongereye, kuba umuntu ufite Mituweli ashobora guhabwa ubwo buvuzi aho ari ho hose mu gihugu.”
Arongera ati “Ikijyanye n’insimburangingo n’inyunganirangingo nabyo ntabwo byari biri kuri Mituweli, n’abaturage bari bamaze igihe babisaba, nabyo biri mu byongereweho, kuko dufite abantu benshi bakeneye iyo serivisi. Hari abakoze impanuka, abagiye bagira uburwayi busaba ko bahabwa insimburangingo cyangwa inyunganirangingo, hari n’ushobora kuba ari ko yavutse, ari ko ameze, ubuvuzi butarabashije kumuha kuba yabasha kubaho neza adafite ibyo bikoresho, icyo nacyo ni ikintu gikomeye Abanyarwanda bari bakenewe.”
Mu zindi serivisi z’ubuvuzi ziyongereye kuri Mituweli, zirimo ibijyanye no kubaga cyane cyane amavi, umutwe w’igufa ryo mu kuguru abantu bakuze bakunze kugiraho impanuka, ni ubuvuzi busanzwe buhenze cyane ku buryo wasangaga benshi mu bafite ubwo burwayi bategereje kuzafashwa, kuko Mituweli itajyaga ibwishingira.

Abandi Mituweli izajya yishingira ni abakenera kubagwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho, aho gufungura ahantu hanini hakaba hafungurwa ahantu hato cyane, bigafasha umuntu gukira vuba.
Izindi serivisi zemewe kuzajya zishingirwa na Mituweli zirimo kuyungurura no gusimbuza impyiko ndetse no kubaga umutima.
Bimwe mu by’ingenzi bigaragazwa na MINISANTE, ni uko serivisi zo ku rwego rwisumbuye nko guca mu cyuma ibiciro byagabanutse ku kigero cya 34%, aho nko guca mu cyuma cya ‘CT scan’, igiciro cyose ku bafite Mituweli cyavuye ku Mafaranga y’u Rwanda 45,000 kigera kuri 16,283, umurwayi akishyura uruhare rwe rungana na 10% ahwanye na 1,628.
Aha kandi ubuyobozi bw’iyo Minisiteri, buvuga ko serivisi zisabwa cyane kwa muganga ibiciro byavuguruwe bikajyanishwa n’igihe, ariko uruhare rwa Guverinoma rugakomeza kuba runini ugereranyije n’urw’umuturage, aho nko kubyarira kwa muganga igiciro cyose ari Amafaranga y’u Rwanda 27,944, ariko umuntu wese ufite Mituweli azajya yishyura 1,126 avuye kuri 926, mu gihe ubwishingizi bwishyura 11,26.
Ibiciro bishya kandi bigendana n’ubwishingizi abivuza bakoresha, hakaba haranashyizweho ibiciro byihariye ku baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba n’abaturuka mu bindi bihugu.
Ikindi gitangazwa n’ubuyobozi bwa MINISANTE, ni uko ibiciro bya serivisi z’ubuzima bizajya bivugururwa buri nyuma y’imyaka ibiri.

Ohereza igitekerezo
|