Kubaga umutima no gusimbuza impyiko ntibigisaba kujya mu mahanga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr. Yvan Butera, yatangaje ko abantu basaga 500 bamaze kubagwa umutima, naho 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda, bityo ko bitakiri ngombwa kujya gushakira izo serivisi mu mahanga.

Ni mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore tariki 6 Werurwe 2025, kuri gahunda y’ibikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda n’ingamba zihari ngo burusheho gutera imbere.
Dr. Butera yasobanuriye Abadepite ko hari ibyo u Rwanda rwamaze kugeraho birimo kuba rutanga serivisi zakorerwaga hanze, zikaba ziri gutangirwa mu Rwanda.
Ati “Tumaze kubaga abana 356 n’abakuru 186, ndetse 44 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda”.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite n’uburyo bwo gukosora ibibazo by’imitima abana bavukanye, hifashishijwe ikoranabuhanga bidasabye gusatura igituza ibizwi nka ‘catheterization’.
Yagaragaje ko abarwayi boherezwa mu mahanga bagiye bagabanuka mu buryo bugaragara, bishingiye ku kuba hari serivisi ubu zitangirwa imbere mu gihugu.
Ikindi yagaragaje ni uko izi serivisi zitangirwa mu Rwanda zagabanyije ikiguzi ku bajyaga kuzishaka hanze, ndetse no kuri Leta kuko u Rwanda rwari rumaze kohereza abarwayi barenga 70 mu bihugu by’amahanga gusimburizwa impyiko, bitwara arenga Miliyoni 800Frw.
Dr Butera yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi bwisumbuyeho, hashyizweho gahunda yo kugabanya ibiciro kuri zimwe muri serivisi, aho nko kunyura mu cyuma gisuzuma umubiri igiciro cyagabanutseho 64% kandi byafashije abaturage.
Ati “Minisiteri y’Ubuzima kandi ikomeje kongerera ubushobozi amavuriro y’ibanze, ahabwa abakozi bafite ubumenyi ndetse no mu Cyanya cyahariwe Ubuzima cya Masaka hakomeje kwagurwa ibikorwa remezo by’ubuzima bijyanye n’igihe, na byo twizeye ko bizazamura ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda”.

Ku kibazo cyabajijwe na Depite Nabahire Anastase, Perezida wa Komisiyo, ikiri gukorwa ku kibazo cyagaragaye ko abaturage batishimira uburyo bahabwa imiti mu mavuriro atandukanye hirya no hino mu gihugu, Dr Butera yasubije ko imiti itangirwa kuri Mituweli yageze ku 1500 ivuye kuri 800.
Ati “Bitewe n’indwara abaturage bakunze kwivuza, byabaye ngombwa ko serivisi zitangirwa kuri mituweli hongerwamo izindi serivisi nshya, zirimo indwara zitandura nk’imiti ya kanseri, imiti y’indwara z’umutima, insimburangingo n’ibindi. Iyo byose bizorohereza umuturage guhabwa serivisi mu gihe yashoboraga kutazihabwa kubera amikoro make”.
Yagaragaje ko muri iyo miti yongewemo kuri mituweli ijyanye n’ubuvuzi bwa kanseri, kuvura no kubaga indwara z’umutima, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuyungurura no gusimbuza impyiko (dialyse), kuvura no kubaga uburwayi bw’igice cy’umugongo nk’urutirigongo, gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo (prothese).
Harikandi kubaga ivi no gusimbuza ivi, kubaga no gusimbuza umutwe w’igufwa ry’ukuguru, serivisi z’amaraso n’izindi zigendana na yo, gutanga inyunganiramirire ndetse hari n’indi miti yiyongereye ku rutonde rw’igiye na yo kujya yishyurwa, hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.
Kugeza ubu zimwe muri izo serivisi zatangiye gutangwa izindi zizatangira gutangwa muri Nyakanga 2025, hamaze gutegurwa ibisabwa byose mu mavuriro ya Leta.
Ikindi kibazo ni cyabajijwe gishingiye ku miti abaturage bakunze kugaragaza ko badahabwa iyo bivurije kwa muganga, ahubwo bagasabwa kujya kuyigurira hanze y’ibitaro.
Dr Butera yasubije ko kuba umuti udahari bituruka ku mpamvu ebyiri; iya mbere ni uko utaba uri kuri lisiti y’ibyo ubwishingizi bwishyura, cyangwa se koko ukaba udahari.
Ati “Imiti yemerewe gutangirwa kuri mituweli twayikubye kabiri, iba myinshi ku mavuriro n’ahacururizwa imiti”.

Gusa Umunyamabanga wa Leta yavuze ko hakiri ikibazo mu itangwa rya serivisi, kuko hakiri imbogamizi zo kuba abaturage bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima, usanga bamara umwanya munini batarahabwa serivisi kubera umubare muke w’abakora muri serivisi y’ubuzima.
Ibi nabyo ngo bizabonerwa ibisubizo, uko hazajya haboneka abarangiza kwiga ubuganga ndetse n’ubuforomo n’ububyaza.
Ohereza igitekerezo
|