Abaturage babarirwa muri za miliyoni nyinshi bategejere tariki ya 14/09/2012 kuko aribwo hazemezwa burundu niba umuti witwa Truvada ufite ubushobozi bwo kuvura no kurinda icyorezo cya SIDA gihangayikishije isi yose.
Dr. Luis Gomes Sambo , umuyobozi w’Ikigo kita ku buzima (OMS) ku rwego rw’akarere, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yatangaje ko igice cy’ubuzima mu Rwanda kigeze ku y’indi ntera kubera udushya Guverinoma yashyizeho muri gahunda zo kubungabunga ubuzima, byatanze umusaruro mwiza.
Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (NCBT) kiri mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso uzaba tariki 14/06/2012, ukazaba n’umwanya wo gushimira abantu batanga amaraso, banakangurira abandi kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso.
Dr Luis Gomes Sambo, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu karere ka Afurika y’uburasirazuba ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva tariki 09-13/06/2012.
Imikorere n’ibikoresho bya Laboratwari y’Ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe, byayishyize ku rwego rw’inyenyeri Enye, bituma iza mu bihangange mu mikorere mu gutanga ibisubizo yizewe ku rwego rw’isi.
Abantu 44 bamaze kugezwa aku bitaro bya Remera Rukoma, bazira kunywa igikatsi, umutobe n’inzoga byengewe mu rugo rwa Mushumba Vincent. Ibitaro bya Rukoma byemeza ko ibimenyetso by’ubarwayi bwabo bigaragaza ko bariye ibintu byanduye.
Muri gahunda ya Leta yo kurwanya imirire mibi, uruganda rutunganya ifu y’ibigori (MINIMEX) rusigaye rutunganya ifu rukayongeramo imyunyungugu n’intungamubiri.
Imiryango itatu: HDI, ARBEF na CRR iravuga ko umushinga w’itegeko rijyanye no gukuramo inda ntacyo ukemurira abemerewe kuzikuramo, kuko ngo uzabananiza mu gihe waba ubaye itegeko.
Mminisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yagiriye uruzinduko mu bitaro bya Kinazi ku mugoraba wo kuwa Kane, nyuma yaho ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi bitangiriye imirimo yabyo tariki ya 28/05/2012.
Ibitaro by’akarere ka Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi, tariki 28/05/2012, byatangiye kwakira abarwayi babituriye harimo abo mu murenge wa Kinazi, Ntongwe na Mbuye.
Mukamponga Annociata, umubyeyi w’imyaka 34 wo mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo yibarutse abana 3 b’abakobwa tariki 27/05/2012. Aho yabyariye mu bitaro bya Ngarama avuga ko ubuzima bumeze neza uretse kibazo cyo kutabona ibitunga abana bihagije.
Bamwe mu barwayi 71 bari bari mu bitaro bya Kigeme bazira kurya ibiryo bihumanye batangiye koroherwa ku buryo bamwe barangije gutaha iwabo. Kugeza kuwa kabiri tariki 29/05/2012 abarwayi 41 bari bamaze gusezererwa.
Umunyamerika witwa Timothy Brown niwe muntu byemejwe ko yakize SIDA kuri iyi si ya Nyagasani. Uyu mugabo yarokotse iki cyago mu mwaka wa 2007 i Berlin mu gihugu cy’ Ubudage bitewe n’utundi tunyangingo bashyize mu bwirinzi bw’umubiri we (systeme immunitaire).
Abayoboke 72 b’idini ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bari mu bitaro no mu kigo nderabuzima bya Kigeme bazira indwara itaramenyekana. Batangiye kurwara nyuma yo gusangira amafunguro baherewe mu busabane ku rusengero rwa Kirehe kuwa gatandatu tariki 26/05/2012.
Uruhinja rwari rwavutse amara n’umwijima biri hanze, rwitabye Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 27/05/2012, nyuma y’iminsi ine gusa ruvutse.
Bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu bo mu karere ka Nyabihu bahawe urukingo rw’impiswi, ari naho iki gikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu kuwa Gatanu tariki 25/05/2012.
Ntahondereye Jean Baptiste, umunyeshuri wimenyereza umwuga wo kuvura mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamamsheke wateye umwana urushinge agapfa, yatawe muri yombi na polisi y’igihugu tariki 24/05/2012.
Umunyeshuri wimenyereza umwuga wo kuvura mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke witwa Ntahondereye Jean Baptiste yateye umwana urushinge mu masaha ya saa sita z’amanywa kuwa gatatu tariki tariki 23/05/2012 ahita apfa.
Ishyirahamwe ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bo mu Rwanda (RNMA/ANIR) rirasaba iperereza ricukumbuye kugira ngo hagaragazwe ukuri ku cyatumye umuforomokazi Mbabazi Perpetue afungwa dore ko ari n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe.
Nyiranizeyimana Claudine w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Buganda, akagali ka Karukungu, umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke yibarutse uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 23/05/2012.
Abana b’abakobwa bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Kayonza, kuri uyu wa kane, tariki 24/05/2012, bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura.
Polisi y’igihugu iri mu gikorwa cyo gupima ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bantu batandukanye, barimo abasirikare, abapolisi na local defences, abashinzwe community policing mu tugari ndetse n’imiryango yabo hamwe n’abandi bose babyifuza bo mu karere ka Ngororero.
Nyuma y’iminsi amaso y’Amarundi ateye mu kigo cy’ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi riri mu karere ka Ruhango ubu noneho yadukiriye abaturage.
Ikipe y’abaganga batandatu b’Abanyamisiri basoje icyumweru cy’ubufasha batangaga mu bikorwa by’ubuvuzi mu Rwanda, barifuza ko byakomeza byashoboka hakanashyirwaho ishuri ry’ubuvuzi ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Umuganga w’ibitaro bya Byumba n’umukuru w’abaforomo mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bashinjwa ibikoresho byo kwa muganga byasigaye muri nyababyeyi y’umubyeyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Murekatete Zawadi.
Inama ya 26 y’umushinga Global Fund yateraniye i Geneve mu Busuwisi tariki 10-11/05/2012 yashyizeho abantu batandatu barimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda bazahitamo uzasimbura umuyobozi mukuru wa Global Fund.
Abaturage bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye bifashisha ibimina bagamije kugera ku mafaranga ya mituweri bageze kure begeranya ay’umwaka utaha uzatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga 2012.
Akanama ngishwanama mu ikigo cya Leta y’Amerika cyita ku miti n’ibiribwa (FDA) karasaba ko umuti witwa Truvada wakwemezwa nk’umuti urinda ubwandu bw’agakoko ka SIDA ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare bwahagaritse by’agateganyo umwe mu baganga babyo igihe cy’ukwezi kubera ko atubahirije inshingano ndetse n’amahame agenga umwuga w’ubuganga mu Rwanda.
Abayobozi b’amadini bo mu karere ka Rulindo barasabwa gukangurira abayoboke babo kwitabira ubwisungane mu kwivuza kubera ko bafite ijambo rikomeye imbere yabo.