“Ahari ubufatanye nta kibazo gishobora kunanirana” - Bill Clinton

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bill Clinton, atangaza ko mu buzima hakenerwa ubufatanye kuko mu gihe hari ubufatanye buhamye nta kibazo gishobora kuburirwa igisubizo.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro hagunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, tariki 18/07/2012, Bill Clinton yavuze ko iyo gahunda yagezweho kubera ubufatanye.

Yagize ati “…turi hano kwishimira ubufatanye budasanzwe buri aha hantu heza”.

Yongeyeho ko ubufatanye mu buzima busanzwe ndetse no muri politiki, kuva muri Amerika kugera muri Afurika n’ahandi, bukwiye kwiyongera kurushaho.
Ibitaro bya Butaro byubatswe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Clinton Foundation na Partners In Helth (PIH): Inshuti mu Buzima.

Dr Paul Farmer watangije Partners In Health ari kumwe na Dr Nkwanumusingo Egide ukuriye gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro.
Dr Paul Farmer watangije Partners In Health ari kumwe na Dr Nkwanumusingo Egide ukuriye gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro.

Ku bufatanye bwabo n’ibindi bigo nka Jeff Gordon Children’s Foundation na Dana-Farber Cancer Institute, ibitaro bya Butaro bigiye kuba icyitegererezo mu kuvura indwara ya kanseri mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Uburasirazuba mu gice cy’ibyaro.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yashimiye Dr. Paul Farmer watangaije umushinga wa PIH, Jeff Gordon watangije Jeff Gordon Children’s Foundation ndetse na Dr. Larry Shulman umuganga muri Dana-Farber Cancer Institute kuba baratumye ibitaro bya Butaro bigira ubushobozi bwo kuvura kanseri.

Ibitaro bya Butaro.
Ibitaro bya Butaro.

Ibyo bitaro bizatuma abaturage bo mu Rwanda batongera kujya kwivuriza mu mahanga kuko muri ibyo bitaro hazavurirwa abaturage benshi; nk’uko Minisitiri w’ubuzima yabitangaje.

Dr. Agnes Binagwaho yemeza ko ibitaro bya Butaro ari ikimenyetso cy’iterambere igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho. Kuba ibyo bitaro bigiye kuzajya bivura kanseri byagezweho kubera iterambere nk’uko abihamya.

Mu bitaro bya CHUK ndetse no mu bitaro byitiriwe umwami Faisal by’i Kigali, mu minsi ya vuba naho hagiye gutangizwa gahunda yo kuvura kanseri. Ibyo bizatuma ubumenyi bw’abaganga bo mu Rwanda bwiyongera; nk’uko Minisitiri w’ubuzima yabitangaje.

Kanseri ishobora gukira ariko ikanirindwa

Dr.Nkwanumusingo Egide uyobora gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro yatangarije Kigali Today ko muri ibyo bitaro hari kuvurirwa abarwayi ba kanseri bagera kuri 18 ariko muri rusange abarwayi ba kanseri bagera kuri 76 baza kuhafatira imiti ku buntu.

Umubare w’abarwayi ba kanseri ukomeza kwiyongera mu bitaro bya Butaro. Abo barwayi baturuka hirya no hino mu Rwanda mu bindi bitaro bidashobora kuvura kanseri. Ubwo iyo gahunda yatangiraga mu Gushyingo 2011 hari abarwayi batatu gusa; nk’uko Dr. Nkwanumusingo abisobanura.

Abarwayi bari kuvurirwa mu bitaro bya Butaro bafite kanseri zishobora gukira. Hari abana bafite kanseri yo mu maraso kandi iravurwa igakira. Hari kandi n’abagore bafite kanseri y’amabere nabo bizeye ko bagomba gukira; nk’uko Dr. Nkwanumusingo yabisobanuye.

Ibitaro bya Butaro bipima kanseri, ibizamini bikoherezwa muri Amerika ku buryo mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri umurwayi aba afite ibisubizo. Ibyo mbere mu Rwanda ntibyabagaho nk’uko Dr.Nkwanumusingo.

Bamwe mu barwayi ba kanseri y'amabere bavurirwa mu bitaro bya Butaro.
Bamwe mu barwayi ba kanseri y’amabere bavurirwa mu bitaro bya Butaro.

Bishoboka ko umuntu yakwirinda kwandura kanseri cyane cyane iyandurira mu biribwa. Kanseri y’ibihaha yakwirindwa mu gihe abantu baretse kunywa itabi. Ndetse na kanseri y’igifu ishobora kwirindwa mu gihe abantu baretse kunywa inzoga.

Dr.Nkwanumusingo avuga ko ukeka ko yaba arwaye kanseri yajya kwipimisha hakiri kare kugira ngo amenye ko ayirwaye maze avurwe akire. Akenshi abarwayi ba kanseri bajya kwipimisha bararembye kuburyo bataba bakivuwe; nk’uko abivuga.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kuvura Kanseri mu bitaro bya Butaro, hatanzwe ubuhamya bwa bamwe mu bantu bari barwaye kanseri ariko bavuwe bagakira.

Umuhango wari witabiriwe n'abantu benshi batandukanye.
Umuhango wari witabiriwe n’abantu benshi batandukanye.

Muri bo harimo umukobwa witwa Humure Claudine uvuka ku Gusenyi, wagiye kuvurirwa kanseri muri Amerika ariko baza kumuca akaguru kw’aho yari ayirwaye kubera ko yari yararengeje igihe cyo kuvurwa.

Ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kuvura ubwoko 12 bwa kanseri. Abaturage batandukanye barashishikarizwa kubigana kugira ngo bipimishe kandi banavurwe iyo ndwara yahitanaga benshi mu Rwanda mu myaka ishize.

Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2011 abarwayi bose bagaragaweho kanseri mu Rwanda bagera ku 3430 muri bo 320 ni abana. Abo Partners In Health: Inshuti mu buzima imaze kuvura bagera kuri 300.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka