Mu rwego rwo korohereza abaturage kubona imiti, farumasi z’uturere twose mu gihugu zahawe imodoka zabugenewe zizajya zigemura imiti mu yandi ma farumasi muri utwo turere.
Umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera SIDA (ICW) urasaba ko amabanki akorera imirimo yayo mu Rwanda akwiye korohereza ababana na virus itera SIDA kubona inguzanyo kuko bimaze kugaragara ko zanga kibaha inguzanyo.
Abakozi bakora mu bitaro bya Rwamagana bamaze ibyumweru bitatu babujijwe n’umuyobozi w’ibyo bitaro kuzigera bavugana na rimwe n’itangazamakuru ku mpamvu iyo ari yo yose. Uyu muyobozi kandi nawe ubwe ntajya atanga amakuru kuri urwo rwego rw’imirimo rusange akuriye.
Nyuma y’aho ubuyobozi bushyiriye ingufu mu kuvuza abarwayi bo mu mutwe batari bake bagaragaraga mu mujyi wa Kibungo ubu noneho abantu barashima isura uyu mujyi usigaye ufite.
Abasore n’inkumi 120 baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ngoma bahuguwe ku bukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA ruvuga ko hari byinshi rwungukiye muri aya mahugurwa ku buryo rwakwegera urubyiruko rukabakangurira kwirinda ngeso mbi zo kwiyandarika.
Umuryango w’Abahorandi ugamije iterambere (SNV) urakangurira buri wese kugira uruhare mu kubungabunga amazi no kuyagirira isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zayakomokaho iyo ahuye n’ibiyahumanya.
Abaganga b’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, bayobowe na Maj. Dr. Kayondo King, kuri uyu wa mbere tariki 23/4/2012, batangiye kuvura abarwayi ku kigo nderabuzima cya Gihara mu karere ka Kamonyi muri gahunda yo gufasha andi amavuriro (Outreach).
Ndorimana Ildephonse w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu murenge wa Gatebe, akarere ka Burera atangaza ko yari agiye guhambwa akirimo akuka kubera kurambirwa n’abavandimwe ndetse n’abaturanyi ubwo yari yarazahajwe n’indwara ya SIDA.
Mu nama y’ubuzima yabaye tariki 11/04/2011 mu kigo cya APALPE mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zo kureba uburyo umurwayi uwo ari we wese cyane abivuriza kuri mutuelle bajya bahabwa service ku buryo bwihuse.
Abaturage 3,7 ku ijana by’abatuye akarere ka Kayonza babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA; nk’uko bitangazwa n’ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Kayonza. Imirenge ya Mukarange na Kabarondo ifatwa nk’imijyi muri ako karere niyo iza ku isonga.
Ivuriro ryitwa Girimpundu riherereye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ryafunzwe by’agateganyo kuva tariki 10/04/2012 kubera ko ryatangaga imiti igabanya ubukana bwa Sida ku buryo butemewe n’amategeko. Ikindi ni uko iyo miti bayigurishaga kandi itangirwa ubuntu.
Uwimbabazi ubana n’ubwandu bwa SIDA yemeza ko amahenehene yamugiriye akamaro kuko yari yarazahajwe n’uburwayi none ubu akaba amaze kwiyongeraho ibiro bigera ku icumi.
Abanyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Burera batangaza ko kuba bagiheka abarwayi mu ngombyi ya kinyarwanda babajyanye kwa muganga ari ikibazo gikomeye kibabangamiye.
Abakobwa babiri barwariye ku kigo nderabuzima cya Kinunu, kiri mu murenge wa Boneza, akarere ka Rutsiro, nyuma yo kunywa imiti ya Kinyarwanda bashaka gukuramo inda bikabagwa nabi.
Ikigo nderabuzima cya Rutenderi kiri mu Kagali ka Rutengeri, Umurenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke nta mazi gifite kuva cyashingwa mu 1997. Icyo kibazo gifite ingaruka ku isuku y’ikigo nderabuzima n’abarwayi bakigana.
Ikigo gikora imiti cya mbere mu Bwongereza, GlaxoSmithKline, cyatanze inkunga ya miliyoni 3 z’amapound (hafi miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda) zizafasha abaganga bo mu Rwanda kubaka amavuriro yabo bwite mu byaro.
Minisiteri y’ubuzima, tariki 03/04/2012, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’abikorera zirimo ibigo byigenga bisanzwe bifite aho bihurira n’ubuzima ndetse n’amabanki mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza muri gahunda z’ubuima.
Nyuma y’uko Musabyimana Marie Claudine atuye mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu abyariye abana 3 b’impanga biyongera kuri 5 yari afite, ubuyobozi bwamuteganyirije ubufasha.
Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga bavuga ko kuba ibyo bitaro bitagira uburuhukiro bituma imibiri y’abapfuye ibikwa mu buryo budakwiye. Iyo umuntu ashatse kubika umubiri w’uwapfuye bigorana.
Ibitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga, tariki 03/04/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho na kaminuza ya Colorado yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ibi bikoresho byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 57, bizafasha mu maserivisi atandukanye y’ubuvuzi.
Mukeshimana Rosine w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Saruhembe mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza n’umwana yari atwite bashobora kuba bahitanwe n’imiti gakondo.
Umuryango Nyarwanda nturamenya guha agaciro umuntu wahuye n’ikibazo cyo kurwara inzwa zo mu mutwe, nk’uko bitangazwa n’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta bufasha cyangwe ikizere bagirirwa.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binangwaho, atangaza ko umuganga wo mu bitaro bya Muhima yahagaritswe kubera kutita ku barwayi.
Abantu 77 mu murenge wa Tumba akarere ka Rulindo, kuva tariki 25/03/2012, barwaye indwara itazwi bivugwa ko ikomoka ku kunywa ikigage gihumanye. Ni ku nshuro ya kabiri abantu baryaye indwara nk’iyi muri uku kwezi.
Abarwayi ba diyabete barasabwa kutiheba kuko iyo ndwara idapfa kwica umuntu. Hari benshi bashobora kubana nayo imyaka myinshi ntigire icyo ibatwara ,ahubwo bakaba bakicwa n’indi mpanuka isanzwe.
Minisitiri w’Ubuzima arizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ibyorezo bivurwa, byibasira abana bakiri bato. Mu kwezi kwa Gatanu minisiteri y’ubuzima iritegura guha abana urukingo rurinda indwara z’impiswi.
Itegeko riherutse gutorwa rifata gukuramo inda nk’icyaha cyeretse iyo inda ikuwemo kubera impamvu zikurikira: igihe utwite inda yayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi, igihe inda ishobora guteza ikibazo ku buzima bw’uyitwite, igihe bigaragara ko umwana uri munda afite ikibazo atazabaho ndetse n’igihe iperereza rya polisi (…)
Minisitiri w’Ubuzima aremeza ko amafaranga y’agahimbazamushyi ku baganga n’abaforomo azagenwa n’ibyo komisiyo ishinzwe gukurikirana icyo kibazo izaba yabonye, bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa y’uko abaganga bagiye gukatwa 40% by’umushahara.
Mukantegeye Josiane w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gihama mu kagali ka Mbuyi mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza yokejwe n’umuriro w’iziko abura uko ajya kwa muganga kubera nta bwisungane mu kwivuza afite bigeza ubwo ajoga inyo ku mubiri we.
Raporo y’ubushakashatsi ku buryo Abanyarwanda bivanye mu bukene, EICV3, igaragaza ko mu karere ka Kayonza abagabo 20,2 ku ijana bafite ibimenyetso by’imirire mibi mu gihe abagore 8,1 ku ijana gusa ari bo bafite icyo kibazo nk’uko ubwo bushakashatsi bwabigaragaje.