Ingabo zikomeje Army week zivura indwara zagaragaye ko zikomeye

Igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda cy’ubwitange mu kwita ku bibazo by’imibereho y’abaturage (Army week) cyakomereje ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 16/07/2012, aharimo kuvurirwa abarwayi batavuriwe iwabo ubushize bitewe no gukomera k’uburwayi bafite.

Uburwayi bavura buri mu moko agera ku 14 agizwe n’indwara z’ubuhumekero, amenyo, iz’uruhu, amagufa yavunitse cyangwa yangiritse, indwara z’abagore n’iz’abana, iz’umubiri muri rusange, amaso, izo mu mutwe, iz’ihungabana, ubugororangingo, ndetse no gusiramura abagabo mu buryo butababaza bwiswe Prepex.

Major Dr. King Kayondo uhagarariye ubuvuzi mu gikorwa cya Army week asobanura ko nubwo indwara zivurwa muri iki gikorwa usanga ziteye ubwoba, bitabuza ko kuvura byihuta kandi abarwayi bagakira vuba.

Iyi Army week y’umwihariko irimo kubera ku bitaro bya Gisirakare i Kigali izamara ibyumweru bibiri havuwe abarwayi barenga 116, hakazafatwa ibyiciro bibiri, ku buryo umurwayi umaze igihe kinini ku bitaro atagomba kurenza icyumweru; nk’uko bisobanurwa na Major Dr. King Kayondo.

Army week yahariwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage nayo iri mu nshingano z’ingabo z’u Rwanda, zisanzwe zishinzwe kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu; nk’uko Maj. Kayondo yabitangaje.

Zimwe mu ndwara zatangiriweho guhera kuri uyu wa mbere, harimo kuvura amaso, kubagwa mu nda kw'abagore, kuvura ubushye ndetse n'imvune.
Zimwe mu ndwara zatangiriweho guhera kuri uyu wa mbere, harimo kuvura amaso, kubagwa mu nda kw’abagore, kuvura ubushye ndetse n’imvune.

Yagize ati “Nta mutekano w’umurwayi. Ikindi kandi, iyo uvuye umuturage agashobora kwikorera, uba urimo kuzamura ubukungu bw’igihugu.”

Amafaranga miliyoni zirenga 295.5 nizo zakoreshejwe mu bikorwa by’ubuvuzi bw’abaturage muri Army Week. Aya mafaranga yari ateganijwe kuvura abarwayi ibihumbi 10 ariko Ingabo zirishimira ko zavuye umubare urenzeho ungana n’abarenga ibihumbi 16.

Muri iki cyiciro cyihariye cyo kuvura indwara zikomeye, ibitaro bya Gisirakare by’i Kanombe birateganya kwakira abarwayi n’abarwaza babo barenga 142, baturutse mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Umuryango w’umurwayi nta kintu na kimwe utanga kuko ingendo, ubuvuzi, icumbi, ibiribwa n’ibindi bitangwa n’ibitaro; nk’uko Gloriose Uzayisenga ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi yasobanuye.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ifatanyije n’iy’Ubuzima (MINISANTE), nizo zitoranya abarwayi bazavurwa mu bikorwa bya Army week, zikageza urutonde kuri Ministeri y’Ingabo kugira ngo bavurwe.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka