Impinduka mu bitaro bya Faisal ni ingirakamaro ku bakozi n’ubuzima bw’Abanyarwanda

Guhera mu kwezi gutaha, abakozi bose b’ibitaro byitiriwe umwami Faisal bazaba bagendera ku masezerano y’umurimo mashya mu rwego rwo kugendera ku mabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi (RBC), asaba gukoresha abakozi babifitiye ubushobozi.

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal ni bimwe mu bigo 11 byahurijwe mu kigo gishya RBC, cyashizweho na Leta mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubuvuzi na serivisi mu Rwanda, hakoreshwa inararibonye muri ibyo bigo.

Nyuma yo kwinjizwa muri RBC, Faisal kimwe n’ibindi bigo byahoze byigenga nka CAMERWA (ikigo cyari gishinzwe gutanga imiti), bigomba kugendera ku mabwiriza amwe harimo no gukoresha abakozi bundi bushya bakagendera ku masezerano mashya ajyanye nayo.

Ayo masezerano abakozi bagiye kujya basinyana na RBC mu mwanya w’ibitaro, ari mu rwego rwo gushyiraho abakozi babifitiye ubushobozi; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa Faisal, Dr. Alexis Butera.

Ati: “Turashaka kumara impungenge abakozi ko izi mpinduka zigamije kubagirira neza. Kandi twizera ko abakozi bacu bose babifitiye ibyangombwa kuko bajya gusaba akazi ibyangombwa bikenewe byose barabitanze. Abatari babifite bagiye kera iyi gahunda itaranatangira”.

Hari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu tariki 06/07/2012, nyuma y’amakuru yari yandutswe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko ibitaro bya Faycal bigiye gukora impinduka mu bakozi.

Peter Drobac ukuriye Inama Nyobozi y’ibitaro byitiriwe umwami Faisal yavuze ko izo mpinduka zihari kandi zimaze igihe zikorwa, ariko ko ntaho zihuriye n’imikorere y’abakozi kuko zijyanye n’ibyo ibitaro byagezeho mu mwaka n’igice ushize.

Muri icyo gihe ibi bitaro byabashije kwemerwa ku rwego rw’isi, bigira ubushobozi bwo kuvura no kubaga indwara zari zarananiranye; nk’uko byatangajwe na Peter Drobac. Yongeyeho ko ku nkunga ya Guverinoma igiye kububakira ibindi bitaro binini, bizaba ikitegererezo mu karere.

Dr. Butera yavuze ko icyo kibazo bagisobanuriye abakozi bakacyumva ibyari ukumva nabi bikavamo gushimirwa, kuko umwanya wa buri mukozi ariwo azasubiraho ndetse agakomeza akabona n’umushahara we.

Kuri ubu ibitaro byitiriwe umwami Faisal bifite abakozi bagera kuri 626, ubuyobozi bwabyo buvuga ko nta mpamvu ko havamo n’umwe kuko ahubwo bafite n’ikibazo cyo kuzabona abandi ubwo ibyo bitaro bizaba byuzuye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iryo vugurura ryari rikenewe, ariko ikimenyane n’uburangazi bushire muri Faisal kuko byari bikabije pe.aho umuntu yakoreshaga ibizamini bikamugeraho nyuma y’iminsi, uretseko no mu bindi bitaro hirya no hino bagomba kuvugurura imikorere e.g Musanze, Rubavu na Muhima, ndasaba ko Agnes akora descente akigerera aho hantu mbabwiye murakoze.

ijeke yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Congetutation nimba biganisha muguha service nziza kandi inoze abagana ibibitaro ndore ko abaturage benshi batabivugaga neza service bahabonera.

coustomer yanditse ku itariki ya: 7-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka