Impamvu eshatu zituma ikiganiro hagati ya muganga n’umurwayi kitagenda neza

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kumenyekanisha ko uburenganzira bw’umurwayi bukwiriye kubahirizwa ariko usanga akenshi abarwayi badatanga ibitekerezo byabo igihe muganga ashaka kuganiriza umurwayi cyangwa umurwaza uburyo indwara cyangwa ikibazo runaka kigomba gukemurwa.

Nubwo muganga aba azi byinshi byerekeranye n’iyo ndwara kurusha umurwayi, ni uburenganzira bw’umurwayi kugira uruhare mu mivurirwe ye.

Iyo abyumvise akabigiramo uruhare, bituma afata imiti neza, akanamenya kubahiriza inyigisho n’amabwiriza ya muganga kuko uba wabigizemo uruhare, wanashoboye kubona ibisobanuro birambuye.

Iyo bitabaye ibyo akenshi umurwayi apfa koroherwa agahita asubika imiti kuko aba ameze nk’uwayifashe ku itegeko. Ibi rero bituma indwara itavurwa ngo ikire neza, yewe bikaba bishobora no kuba byatuma ikara kurushaho.

Dore zimwe mu mpamvu zituma umurwayi ataganira neza na muganga uko bikwiye:

Ba muganga hari ubwo badatanga amakuru ahagije, abarwayi nabo bagatinya gusobanuza byinshi muganga. Mu muco wacu, dutinya kubaza ibibazo byinshi abantu basa nk’abo twubashye. Nyamara biraruta gusobanuza ukagenda unyuzwe kuruta kujyana ingingimira, cyangwa guterana amagambo na muganga kubera ko mutashoboye kumvikana kare.

Ikindi gishobora kuba kibitera ni uko mbere y’uko ubuganga bwa kizungu buza, Abanyarwanda bavurwaga n’abavuzi gakondo bajyaga kwahira imiti bihishe, bakayivuguta bihishe, bakavurwa n’abapfumu. Nta muntu wavurwaga washoboraga gutinyuka gusobanuza ibyo arwaye, yakiraga umuti uko awuhawe.

Impamvu ya gatatu ishobora kuba iterwa n’uko ubuganga bwigishwa mu ndimi z’amahanga, n’abaganga akaba arizo bakoresha kandi abarwayi benshi baba batamenyereye bene izo ndimi, bakabura aho bakura amakuru mu Kinyarwanda yabafasha kubona aho bahera basobanuza.

Impamvu ebyiri za mbere ziragoye gusubiza kuko zijyanye n’imyitwarire kandi imyitwarire ntiyoroshye guhindura ariko iya gatatu yo ishobora guhindurwa, abantu bagerageje guhanahana ubumenyi bakoresheje izindi ndimi nk’Ikinyarwanda.

Izi ni impamvu eshatu nashoboye guhura nazo mu kazi nkora ka buri munsi nk’umuganga, ni ukuvuga ngo nshobora kuba narabibonye nkoresheje amadarubindi y’ubuganga, ariko ni cyo cyiza cy’urubuga nk’uru rwa internet, aho abantu bahura baturutse mu nzego zitandukanye. Ubwo ababibona ukundi namwe mwanyunganira.

Uwaba afite amakuru ajyanye n’indwara cyangwa ubuganga yifuza kumenya, yanyandikira kuri [email protected]

Hirwa Kagabo Dieudonné

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka