Mu Rwanda hagiye gufungurwa ikigo cy’icyitegererezo mu kuvura kanseri

Minisiteri y’Ubuzima igiye gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cyo kuvura no kurinda indwara za kanseri. Ikigo kizaba icyerekezo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu gufasha ibyaro.

Iki kigo gifatwa nk’igitangaza muri aka karere u Rwanda ruherereymo, kizafungurwa tariki 18/07/2012 i Butaro mu karere ka Burera. Kuba mu Rwanda nta muganga wari uhari wo kuvura indwara zerekeranye na kanseri byateraga impfu nyinshi mu bana.

Paul Farmer, umwe mu bashinze Partners In Health yafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kubaka icyo kigo, avuga ko yizera ko kizagera ku ntego kuko n’igihe abafite ubwandu bwa SIDA batangiraga guhabwa imiti hari abavugaga ko bitazashoboka.

Ati: “Mu myaka micye ntitwari dufite ubushobozi bwo gufasha abarwayi ba SIDA muri Afurika. Abantu bavugaga ko byari bihenze cyangwa bogoranye ariko uyu munsi abagera kuri miliyoni zirindwi mu bihugu bigitera imbere mu majyambere bari guhabwa imiti igabanya ubwandu bwa HIV”.

Guverinoma iri gushyira ingufu mu byorezo bitanduzanya nk’uko yahanganye n’ibindi nk’igituntu na malariya; nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agens Binagwaho.

Ati: “Iki kigo gishya cy’icyitegererezo cya Butaro cyo kuvura kanseri kiziye igihe kuko kijyanye n’icyerekezo kikanongerera agaciro gahunda twashyizeho zo kurwanya ibyorezo bitanduzanya.”.

Minisitiri w’ubuzima ashima abaterankunga batuma Guverinoma igera ku ntego zayo zo gusuzuma, kuvura no kwita kuri kanseri zimwe na zimwe zigenda ziba akarande mu Rwanda.

Abandi baterankunga bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima mu gutuma iki kigo kijyaho, harimo Partners In Health, the Jeff Gordon Children’s Foundation and Dana-Farber/Brigham na Women’s Cancer Center.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka