Abaturage barakangurirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kirehe mu karere ka Kirehe barakangurirwa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2012/2013 kuko amafaranga batanze ubushize yarangiranye n’ingengo y’imari y’umwaka 2011/2012.
Bafatanyije n’inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kirehe bukomeje gukangurira abaturage (haba igihe baje kwivuza ndetse no mu nama zigenda ziteranira mu midugudu aho batuye) kugura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bakomeze bavurwe.
Byari biteganyijwe ko iyi gahunda izarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2012 kubera ko umwaka w’ingengo y’imari mushya watangiranye na Nyakanga 2012.
Ubu bakomeje kubishyiramo imbaraga aho bajya mu tugari kubibutsa ko umwaka wo gutanga ubwisungane mu kwivuza watangiye; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Kirehe, Jean Claude Munyabugingo.
Mukarugomwa Illuminée, umuturage utuye mu murenge wa Kigina avuga ko ubwisungane mu kwivuza bumufitiye akamaro kanini we ni umuryango we. Avuga ko ubu yiteguye kwishyura umusanzu w’umwaka 2012/2013 aho avuga ko impamvu atarishyura uyu musanzu ari uko agikusanya amafaranga.
Imbogamizi zagaragaye mu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza urangiye ni ibyiciro by’abaje kwivuza rimwe na rimwe wasangaga bidatunganije neza ariko ubu ngo byamaze gukosorwa; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza ku kigo nderabuzima cya Kirehe.
Mu karere ka Kirehe mu mwaka 2011/2012 warangiye ubwisungane mu kwivuza bari kuri 92%.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|