Mbere yo gusubiza imfunguzo z’ibiro, Dr Kikulu Polepole Marcel wasimbuwe ku buyobozi bw’ibyo bitaro yabanje kugaragaza ishusho y’ibitaro bya Nyanza asigiye umuyobozi mushya ugiye kubiyobora. Yagaragaje ko ibitaro bya Nyanza nta n’ideni ry’urumiya bifitiye abo byakoranaga nabo mu mirimo itandukanye.
Dr Polepole wari umaze amezi umunani ayobora ibitaro bya Nyanza yasabye umuyobozi mushya ugiye kuyobora ibyo bitaro nawe kutazigera akururira ibitaro bya Nyanza amadeni. Ati: “intambwe mubisanzeho muzaharanire kuzongera kugira ngo servisi zihatangirwa zirusheho kwishimirwa n’ababigana”.
Yanamurikiye umuyobozi mushya w’ibyo bitaro abakozi amusigiye avuga ko ari abakozi bita ku murimo bityo atangaza ko bakeneye uwababyaza umusaruro ahereye ku bumenyi n’ubunararibonye buri wese agiye afite mu kazi ahamagariwe gukora.
Dr Kalach John wahawe kuyobora ibitaro bya Nyanza yijeje abo yaje asanga kuzakomeza gushyigikira ibyiza byagezweho ndetse no kubyongeraho ibindi. Yabivuze atya: “ Ibyiza nzabibazanira ariko ibibi byo sinzigera mbibazanira”.
Yanijeje abayobozi baba abo ku rwego rw’akarere ka Nyanza kuzuzuza neza inshingano nk’uko zisabwa buri mukozi wese ufite ibyo yashinzwe gukora.
Dr Kalach John yari asanzwe amenyereye kuyobora ibitaro kandi na Dr Pole Pole nawe yaje asimbura nta handi ajyanwe hatari ugukomeza gukorera mu bitaro bya Nyanza nk’uko Dr Kagabo Léonard, intumwa ya minisiteri y’ubuzima muri uwo muhango yabishimangiye.
Yagize ati: “Nizeye ko Dr Polepole azakomeza kwerekera mugenzi we aho ibitaro bya Nyanza bigeze ndetse n’aho bigana mu iterambere”. Iyo ntumwa ya minisiteri y’ubuzima yanasabye ibitaro bya Nyanza kutirara ngo byumve ko byageze iyo bijya.
Ibitaro bya Nyanza biracyafite umurimo wo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana hamwe no kwakira neza abagana; nk’uko Dr Kagabo Leonard yabyibukije abakozi b’ibitaro bya Nyanza.
Abakozi b’ibitaro bya Nyanza banageneye impano Dr Pole Pole imushimira ko mu gihe cyose yamaze ayobora ibyo bitaro mu buryo bw’agateganyo nta muntu n’umwe yigeze ahutaza cyangwa ngo ashyire imbere inyungu ze bwite.
Umwe muri bo yagize ati: “Watubereye umuyobozi mwiza kandi ugaragaza ubwitange budasanzwe rwose turabigushimiye”.
Dr Kalach John wahawe kuyobora ibitaro bya Nyanza nawe yagenewe impano y’ikaze n’abakozi b’ibitaro bya Nyanza yerekana ko ari umusare w’ubwato bityo asabwa kuzarangwa n’ubuyobozi bwiza; nk’uko bigaragazwa n’iyo mpano yagenewe.
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Dr Polepole na Dr Kalach John witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba bimwe mu bigo nderabuzima bibarizwa mu karere ka Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
POLE POLE NI UMUNTU W’UMUGABO CYANE
Mu gihe cyose Dr POLEPOLE yamaze ayobora ibitaro yabaye urumuri kandi amurikira abantu. Nabere urugero abayobozi b’isi yose mu kuyoborana ubwiyoroshye.
Mu gihe cyose Dr POLEPOLE yamaze ayobora ibitaro yabaye urumuri kandi amurikira abantu. Nabere urugero abayobozi b’isi yose mu kuyoborana ubwiyoroshye.
Mu gihe cyose Dr POLEPOLE yamaze ayobora ibitaro yabaye urumuri kandi amurikira abantu. Nabere urugero abayobozi b’isi yose mu kuyoborana ubwiyoroshye.
Mu gihe cyose Dr POLEPOLE yamaze ayobora ibitaro yabaye urumuri kandi amurikira abantu. Nabere urugero abayobozi b’isi yose mu kuyoborana ubwiyoshye.