Abaganga bahuguwe gukorera hamwe igihe bari gufasha inkomere

Abaganga, abaforomo n’abasinziriza (Abatera ikinya) baturuka mu bitaro birindwi byo mu Rwanda, barangije amahugurwa aho bahuguwe uburyo abaganga bakorera hamwe bagafasha inkomere.

Ubwo hasozwaga ayo mahugurwa yaberaga i Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012, Dr. Nzayisenga Albert ubaga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali, umwe mu bahuguye, yavuze ko ayo mahugurwa yateguwe kugira ngo abo baganga serivisi batanga zikomeze kujyana n’igihe.

Ayo mahugurwa ari muri gahunda y’umuryango w’abaganga babaga bo mu Rwanda (Rwanda Surgical Society) na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kugira ngo bakomeze guhugure abaganga mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Muri iki gihe ibintu bigenda byihuta tuba tugira ngo abaganga bacu, uri kure uri hafi, bose babe bagerageza gukora ibintu byiza kandi bimeze kimwe wenda bagatandukana ku bushobozi”.

Yakomeje avuga ko abahuguwe bibukijwe uburyo ibice byo kuvura umurwayi, cyane cyane uwakomeretse, bikurikirana ngo kuko si ibintu buri wese “yatoragura mu nzira”.

Ati: “Twabigishaga uburyo umuntu avurwa ubanje kureba niba umwuka ushobora kwinjira, inzira z’ubuhumekero zimeze neza, waba utabasha kwinjira mu bihaha tukamuha undi mwuka, hanyuma tukagerageza guhagarika amaraso igihe yaba ava, kuko ibyo nibyo bintu byica umurwayi”.

Dr. Nzayisenga yavuze ko abahuguwe bahawe n’ibitabo by’imfashanyigisho bazajya bifashisha mu gihe bari ku kazi mu bitaro bakoramo. Babasabye kandi gusangiza abandi ibyo bahuguwe kuko mu buganga inyungu iva mu gukorana nk’uko yabitangaje.

Abahuguwe bigishijwe cyane cyane uburyo bwo gukorana ndetse no gufatanya n’abandi kuko uvura umuntu wakomeretse ntiyakwifasha.

Dr.Shurimpumu Théophile, umwe mu bahuguwe, avuga ko ayo mahugurwa kuko yatumye biyungura ubumenyi ku bintu bishya bigenda biza mu buganga kubera iterambere. Bikazatuma bigisha abandi ibyo bahuguwe kandi banarushe ho gukora umwuga wabo neza.

Abahugurwaga bose baka baturuka mu bitaro bya Byumba, Rutongo, Nemba, Ruhengeri, Shyira, Kabaya na Gisenyi bari bayatangiye tariki 18/07/2012. Bose bahawe impamyabumenyi yemeza ko ibyo bigiye muri ayo mahugurwa babifashe kandi ko bazabishyira mu bikorwa.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka