Huye: abaturage barakangurirwa kwitabira mitiweri

Abayobozi b’akarere ka Huye bahagurukiye gukangurira abaturage kwitabira mitiweri kuko abamaze gutanga amafaranga y’uyu mwaka muri ako karere bakiri munsi ya 10%.

Mu ngendo ari kugirira mu mirenge itandukanye yo mu karere ayobora, Kayiranga Muzuka Eugene abwira abayobozi babonana n’abaturage umunsi ku wundi ko bagomba kubibutsa ibyiza byo kuba muri mituweri.

Umubyeyi ubyaye neza atari muri mituweri, atanga amafaranga ibihimbi 17, yagira ibibazo bituma ajyanwa ku bitaro bikuru akariha ibihumbi 30 bya ambiranse, yakomereza ku bitaro bya Faisal akayiriha ibihumbi 90, mu gihe uri muri mituweri aba yishyuye amafaranga 200 yonyine.

Umubyeyi ubyariye ku bitaro bya Kaminuza nta mituweri yishyura ibihumbi 75 mu gihe uri muri mituweri atanga 1/10 cyayo; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Huye abisobanura.

Umuyobozi w'akarere ka Huye akangurira abayobozi bo mu mirenge gusobanurira abaturage akamaro ka mitiweri.
Umuyobozi w’akarere ka Huye akangurira abayobozi bo mu mirenge gusobanurira abaturage akamaro ka mitiweri.

Nubwo imibare igaragaza ko abamaze gutanga amafaranga ya mituweri ari mike cyane, nta wavuga ko abari mu bwishingizi bw’ubuzima mu Karere ka Huye ari bake kuko iyo bavuga abari muri mituweri baba batabariyemo abari mu bundi bwishingizi nka RAMA, MMI, Mediplan n’ubundi.

Na none kandi, kugeza ubu ntiharamenyekana imibare y’abari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe barihirwa amafaranga y’ubwishingizi na Leta y’u Rwanda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI BYIZA KWITABIRA MITIWELI KUKO MU BYUKURI IGICIRO CY’UBUVUZI KIRI HEJURU Y’UBUSHOBOZI BWA BENSHI ;
TWAGOMBYE NO KWIBUKA KWISHIMIRA KO LETA Y’U RWANDA YASHYIRIYEHO ABANYARWANDA UBWISUNGANE MU KWIVUZA AHO BURI WESE YAGANA HAKIRI KARE MAZE IGIHE YARWAYE BUKAMUGOBOKA BITEWE NO KWISUNGANA N’ABANDI MU BURYO MAGIRIRANE ;

USANGA ABANYAMAHANGA BABA MU GIHUGU CYACU BIFUZA KWEMERERWA NABO KUJYA MURI MITIWELI !! BIVUGA KO BABONA CYANE AKAMARO KAYO, NTITUBE RERO NKA WAWUNDI WAMBARA IKIREZI NTAMENYE KO CYERA ;

ABANTU BACIKE KU MUCO WO KWIBUKA KWISHYURA ARI UKO BAGEZWEHO N’UBURWAYI KUKO UKO SI UKWISUNGANA MAGIRIRANE, KANDI NTA N’ICYO MITIWELI IBA IKIKUMARIYE.

TWIBUKE NANONE KO KUGIRA UBWISHINGIZI BW’INDWARA ARI ITEGEKO KURI BURI MUNYARWANDA N’UMUTURARWANDA WESE!

TUGANE UBWISUNGANE MU KWIVUZA KUKO INDWARA ITERA IDATEGUJE !

M Françoise yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ni byiza ko abantu bagira umuco wo kugira ubwishingizi bwo kwivuza kuko ibiciro by’ubuvuzi rwose birahenze ariko waba warisunganye n’abandi ukishyura makeya cyane bita inyunganiramusanzu cyangwa ticket modérateur.

Tugomba no kuzirikana kandi tugashimira Leta y’u Rwanda kuko usanga abanyamahanga (baba abo duturanye ndetse n’abanyaburayi cyane cyane abo mu bigo by’abihayimana) bifuza bakanasaba cyane kwemererwa kwinjira muri mituweli kuko babona akamaro kayo cyane!!! bikaba rero byaba bibabaje aritwe abanyagihugu twayishyiriweho tutabona bwangu akamaro ko kuyitabira kandi ku gihe.

ducike ku muco wo kwibuka kwishyura umusanzu wa mitiweli ari uko twagezweho n’uburwayi kuko ibyo ntibiba bikiswe ubwisungane nta n’ubwo mitiweli iba ikigutabaye.

Twibuke kandi ko kugira ubwishingizi bw’indwara ari itegeko kuri buri muturarwanda wese.

Nitwitabire kugira ubwishingizi bw’indwara kuko indwara itera idateguje!!!

M Françoise yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka