Abavuzi gakondo bifuza ko umwuga wabo urushaho guhabwa agaciro

Bamwe mu bavuzi ba gihanga basanga umwuga wabo ufitiye igihugu akamaro ariko ukaba udahabwa agaciro nk’uko bikwiye. Aba bavuzi bemeza ko kuba hari abantu batarasobanukirwa neza n’akamaro k’ubu buvuzi bigira ingaruka ku babukora.

Niyirema Gaudiose, umuvuzi gakondo wabigize umwuga wo mu karere ka Nyamagabe, avuga ko adashobora guhabwa inguzanyo muri banki nk’abandi kuko amabanki adaha agaciro umwuga we.

Ati “mbabazwa no kuba njya kwaka inguzanyo mu mabanki ntibayimpe bavuga ko batizeye ko umushinga wanjye wakunguka nkabona ubwishyu.”

Niyirema Gaudiose, umuvuzi gakondo mu karere ka Nyamagabe.
Niyirema Gaudiose, umuvuzi gakondo mu karere ka Nyamagabe.

Mukanshimiye Colette, umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Abavuzi Gakondo avuga ko hari ikizere ko ubuvuzi gakondo buzageraho bugahabwa agaciro.

Agira ati “Dufite abavuzi ba gakondo benshi bamaze igihe kinini bavura indwara zitandukanye kandi n’Abanyarwanda muri rusange bagenda basobanukirwa n’akamaro k’ubuvuzi gakondo”.

Ibihugu bimwe na bimwe byarangije kubona agaciro k’ubuvuzi gakondo bukoresha ibimera. Ibihugu nk’Ubushinwa na Afurika y’Epfo biza ku isonga mu bihugu bishyira imbagaraga muri bene ubu buvuzi.

Imwe mu miti ikorwa n'abavuzi gakondo mu Rwanda.
Imwe mu miti ikorwa n’abavuzi gakondo mu Rwanda.

Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwerekana ko ubu buvuzi ahanini bukoresha imiti y’ibimera iyo bukozwe neza ari bwo buvuzi bwiza bushobora no kuvura umuntu ntagire izindi ngaruka aterwa n’imiti.

Ubuvuzi gakondo bwabaye mu Rwanda kuva kera ariko bwaje gucika intege nyuma yo kuza k’ubuvuzi bwa kijyambere aho ndetse abantu benshi batangiye kubona ko ubuvuzi gakondo nta gaciro bufite.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwara mutseho? nashaka umuti uvura igisukari mwowundosa gute?

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka