Rwinkwavu: Miliyoni 16 z’amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza zaranyerejwe

Raporo y’umugenzuzi w’imari mu karere ka Kayonza yagaragaje ko amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni 16 y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) yo mu murenge wa Rwinkwavu yanyerejwe mu mwaka wa 2011/2012.

Uwari umucungamari w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza muri uwo murenge, Umwari Sylvie, ni we ushyirwa mu majwi kuba yaranyereje ayo mafaranga kuko ngo yahise anatoroka.

Umuyobozi wa mutuelle de santé mu karere ka Kayonza, Bizimana François Xavier, avuga ko ubwo yahabwaga izo nshingano yamenyeshejwe ko uwo mucungamari wo mu murenge wa Rwinkwavu adakora neza.

Bizimana avuga ko yanatumije inama y’abakozi ba mitiweri ku rwego rw’akarere ka Kayonza, ariko Umwari Sylvie ntiyayitabira abeshya ko yari yarwaye kandi hari abantu bamubonye ku biro by’akarere.

Umwari ngo yanditse ibaruwa isaba imbabazi anavuga ko atazongera gukora amakosa, ariko nyuma yo kubabarirwa amara icyumweru atagera ku kazi nta n’impamvu izwi. Ibyo byatumye yandikirwa ibaruwa ya kabiri, aho ayiboneye ahita atoroka bitewe n’uko hari ibyo yikekaga; nk’uko Bizimana akomeza abisobanura.

Umwari yabaye umucungamutungo w’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Rwinkwavu mu myaka ya 2010 na 2011. Icyo gihe ngo yagiye yishyuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza akayishyira ku mufuka we, dore ko yari yarahawe za kitansi zo kwishyurizaho iyo misanzu.

Bizimana Francois Xavier ukuriye mutuelle de sante mu karere ka Kayonza.
Bizimana Francois Xavier ukuriye mutuelle de sante mu karere ka Kayonza.

Uwo mucungamari ngo hari n’ubwo yigeze gusaba abo bakoranaga ngo bamusinyire ajye kubikuza amafaranga kuri konti yo kwishyura imisoro y’abakozi b’iryo shami rya mitiweri, ariko ntibabyemera kugeza ubwo yahisemo kwigana amasinya ya bo akajya kubikuza ayo mafaranga.

Kugeza ubu ngo hafashwe ingamba z’uko nta muntu uzongera kwishyuza imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kwirinda ko hagira undi muntu wongera kunyereza iyo misanzu.

Buri muturage ahabwa nomero ya konti ya mitiweri akajya kwishyura kuri banki, hanyuma ikarita ye ikongererwa agaciro nyuma yo kwerekana urupapuro yishyuriyeho ayo mafaranga.

Ikibazo cy’uwo mucungamari ngo cyashyikirijwe ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza na polisi kugira ngo ashakishwe, ariko kugeza n’ubu ntiyari yatabwa muri yombi; nk’uko Bizimana yabidutangarije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntitugicyeneye abantu nkabo bamunga imitsi ya rubanda rugufi police nikomeze imukurikirane azaryozwe ayo mafaranga kugirango nabndi barebereho.mugire amahoro.

alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

ubwose koko umuntu yatwara imisanzu ingana gutyo,yavuye mubaturage ntakurikiranwe.police yacu twizerako ikora nigerageze imushakishe,kandi namara kuboneka azaze aho yakoreye icyaha aburanishwe.kandi ngo hari abajya bamubona ikigali yidegembya.

uwamahorodiane yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka