92% by’indwara bikomoka ku kibazo cy’imitsi – AGA Rwanda Network

Mu gihe cy’icyumweru abavuzi gakondo bamaze bavura ababagana ku cyicaro cyabo, nyinshi mu indwara zagaragaye ku barwayi barenga 150 bitabiraga ubuvuzi ku munsi ni iziterwa n’ukudakora neza kw’imitsi.

Icyumweru cyatangiye tariki 02/07/2011 gishize Ihuriro ry’abavuzi gakondo (AGA Rwanda Network) ritanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku buntu; abavuzi gakondo basanze 92% by’indwara basuzumye ziterwa n’uko inzira z’amaraso zidakora neza.

Igihe cyose amaraso atagenda neza mu mubiri, haba hari ibyago byinshi byo kwandura indwara zitandukanye; nk’uko bisobanurwa na Rekeraho Emmanuel, Perezida w’iryo huriro rikorera mu karere ka Kamonyi akaba afite Impamyabushobozi mu kuvurisha ibimera (Masters Degree), yakuye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Kuba benshi mu barwayi bafite icyo kibazo cy’imitsi, Rekeraho asanga biterwa n’uko mu Rwanda hari ubuvuzi buke bukoresha ubugororangingo (massage); ibyo kurya bidafite intungamubiri zihagije ndetse n’ibibazo by’imibereho bisigaye bitera bamwe guhorana umuhangayiko (stress).

Kuri icyo kijyanye n’ibibazo by’imibereho, uyu muvuzi asanga abarwayi bamwe baragiye bazira kubura ababatega amatwi ngo babumve bityo hakaba hari ibice bimwe by’umubiri byanze gukora.

Atanga urugero rw’abagore bafite ihungabana baterwa n’itotezwa bakorewe n’abagabo babo, kuri ubu bakaba barazinutswe burundu gukora imibonano mpuzabitsina.

Rekeraho Emmanuel, Perezida w'ihuriro AGA Rwanda Network rihuza abavuzi gakondo.
Rekeraho Emmanuel, Perezida w’ihuriro AGA Rwanda Network rihuza abavuzi gakondo.

Aha kandi aragaruka ku bibazo by’ubukene bwibasiye bamwe mu baturage, buterwa ahanini n’uko bananiwe kugendana na gahunda z’iterambere igihugu kigenderaho.

Rekeraho avuga ko Leta igifite umurimo munini wo kugabanya ibitera indwara mu Banyarwanda. Ngo “usanga hashyirwa imbaraga mu kubaka amavuriro ariko abakira abarwayi ngo babatege amatwi bumve ibyo bibazo byose baracyari bake”.

AGA Rwanda Network irateganya guhugura abavuzi ba Gakondo n’abandi bantu babyifuza, ku buryo bwo gukora ubugororangingo, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bitanga intungamubiri n’uburyo bwo kuvura uwahungabanye.

Rekeraho avuga ko icyo gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda imbaraga z’ubuvuzi gakondo bukozwe neza, dore ko ngo hari ababwitiranya n’ubupfumu, ubujura cyangwa se umwuga w’abantu batize.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nagirango mumfashe kumenya Niki umuntu yakoresha ngo agabanye umubyibuho murakoze

manirakarama Patrick yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

MUZADUSOBANURIRE,INDWARA YINZOKA BITA,IMANIKA,IKUNZEGUHITANA ABANTUBENSHI.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Inama zanyu ninziza cyane kandi turashima Imana yabahaye iryo yerekwa ryo kwita kubuzima bw’abanyarwanda
mukuli dukeneye ubujyanama bwanye mfite ikibazo mu ngingo z’amaguru mu maboko no muntugu ndetse numugongo
ubwo kwa muganga bampaye ama Diclophenac suppositoire
maze nkibaza niba nzazikoreshya kugeza ryari
kandi byantangiye mfite imyaka 22 none ubu mfite 37
maze kumenya ibyo rero ndifuza rendez-vous yanyu
kandi muzaba mugize neza
umwami wacu yesu akomeze abungure mu iyerekwa
Adresse yanjye ni
BP:2530Kigali
Tel:250788547055
E-mail:[email protected]

Rusatira Theoneste yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ndabaramukije mw’izina rya Yesu. nishimiye ubuvuzi buvuye k’umutima w’urukundo utagira uburyarya. numva radiyo ya amazing glace igihe muba mufite gahunda cyose. nishimira cyane ukuntu muvuga ubutumwa bwiza muciye mukwitangira abanyarwanda. numva nakwifatanya namwe nubwo ntari umuganga wa gihanga ariko n’exploita suffisamment les ecrits du docteur Pamplona Roger ku buryo tugendana ibyo muvuga byose mbibona muri biriya bitabo. Icyanshimishije ni uko hari benshi navuza ga imiti nsanga muri kiriya gitabo none mukaba muje kubitsimbataza nababereye integuza nk’uko Yohani Umubatiza yabaye integuza ya Yesu. Imana ibahe Umugisha, turabashyigikiye yewe nk’inararibonye kandi y’umugonome niteguye ku za vulgarisa igihingwa cy’ibihumyo dore ko ndi n’umuyobozi wa koperative ifite guhinga igihumyo mu nshingano zayo. ndabashimiye

Rutayisire Ladislas yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

ko mutatubwiye indwara muvura na tel number umuntu yabashakiraho

Rukundo yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka