Umunyarwanda yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abiga farumasi muri Afurika

Afadhali Diallo, umunyeshuri wiga ibijyanye na farumasi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatorewe kuba perezida w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ubumenyi mu miti ivura abantu muri Afurika (African Pharmacy Students Association) mu matora yabereye muri Algeria tariki 18/07/2012.

Uyu mwanya Afdhali Diallo yatorewe yari awuhataniyeho bikomeye n’umunya-Tanzania Geoffrey Yamba Yamba. Afdhali Diallo agiye kuyobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ibya farumasi ku mugabane w’Afurika muri manda ya 2012-2013 asimbuye umunya-Algeria Redouane Soualmi wari uriyoboye muri manda 2011-2012.

Afadhali Diallo.
Afadhali Diallo.

Afadhali Diallo kandi tariki 18/06/2012 yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ryo kwandika ryitwa “IPSF World Essay competition”; nk’uko bitangazwa na Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).

Iryo rushanwa ryari rifite umutwe uvuga ngo “Global pharmacy career paths”ryari ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umwuga wa farumasi ku isi yose bibumbiye muri federasiyo yitwa International Pharmaceutical Students’ Federation (IPSF).

Afadhali Diallo yari asanzwe ayobora ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ibya farumasi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (AEPHAR).

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka