Ngo kuba umuganga yasiga ikintu mu muntu yari arimo abaga si ubushake

Abaganga bakora umwuga wo kubaga bavuga ko kuba umuganga yasiga ikintu mu muntu yari arimo abaga atari ubushake kuko umuganga ubaga aba ari kumwe n’abaforomo bamufasha bityo ntabe yagira ikintu na kimwe yibagirirwa muri uwo muntu.

Kuwa gatanu tariki 20/07/2012 abaganga, abaforomo ndetse n’abantu basinziriza (batera ikinya) baturutse mu bitaro ndetse no mu bigonderabuzima bitandukanye byo mu Rwanda barangije amahugurwa aho bahuguwe uburyo abaganga bakorera hamwe bagafasha inkomere.

Dr.Nzayisenga Albert ukora umwuga wo kubaga mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali, avuga ko umuganga aba ari kumwe n’abaforomo mu gihe ari kubaga umuntu, bamufasha kubara ibyuma akoresha uwo murimo. Bityo ntiyakagombye kugira icyo asiga muri uwo muntu ari kubaga.

Mu buryo bugezweho, iyo umuganga arangije kubaga mbere y’uko ufunga aho yari ari kubaga abaza abo bari bari gukorana niba ibikoresho byuzuye.

Agira ati “…iyo urangije kubaga mbere y’uko ufunga aho wari uri kubaga ubaza abo mwarimo mukorana uti “se ibikoresho byawe byose urabifite?” akakubwira ko abifite. Ese watanze bingahe? Natanze 15. Ese ibyo tuvanyemo byanduye biriho amaraso ni 15? Yego ni 15. Iyo ari 13 ugomba no kubona bibiri bitanduye kugira ngo ya mibare yawe ihure”.

Dr Nzayisenga Albert.
Dr Nzayisenga Albert.

Dr.Nzayisenga avuga ko abaganga nabo ari abantu bashobora kuba bakwibagirirwa akantu runaka mu muntu. Kugira ngo ibyo bitabaho ni ngombwa gukorana neza. Ikipe iri gukorana neza igomba gukora ibyiza; nk’uko abyemeza.

Agira ati “…ikingenzi cyane ni ugukorana. Ugatinyuka kubwira umuntu uti “ntabwo ibikoresho byawe wakoresheje byuzuye, bishake mbere y’uko ufunga. Ibyo bisaba ko umuganga, abaforomo n’abafasha babo bose bakorana neza bakumva ntawe utinya undi”.

Akomeza avuga mu igihe umuganga cyangwa umuforomo runaka atinya umuganga, ashobora kumubwira ko ibikoresho byuzuye kandi bituzuye kubera kumutinya.

Kuba umuganga yasiga ikintu mu muntu yari arimo abaga nta bushake bwinshi burimo, kuko umubiri w’umuntu uraregana. Uramutse umusizemo icyo kintu umubiri we uzakigaragaza kuko uburyo uremye ntiwabihishira.

Abaganga, abaforomo ndetse n’abasinziriza basoje amahurwa y’uburyo abaganga bakorera hamwe bagafasha inkomere, bari bayatangiye tariki /07/2012. Bose baturuka mu bitaro bya Byumba, Rutongo, Nemba, Ruhengeri, Shyira, Kabaya na Gisenyi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana we nukuri mujye mubyibuka mbere yo gufunga uwo mwabaze,kuko iyo bimuhezemo arahazaharira cyane.Ibaze ari nkawe byasigayemo,umugese ukaza ngaho reba uko inyama zo munda zoroha,urebe nukuntu aba akibabara amaze kubyara,sha Imana ijye ibafasha kubyibuka pe.

ikiza yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka