Ku myaka irenga 30 amaze mu buganga abona ubuvuzi mu Rwanda bwarateye imbere

Dr.Shurimpumu Théophile uvura mu bitaro bya Rutongo biri mu karere ka Rulindo, atangaza ko mu myaka irenga 30 amaze akora uyu mwuga, kuri ubu abona ubuvuzi mu Rwanda bwarateye imbere agereranyije n’ibihe byashize kubera ikoranabuhanga.

Dr. Shirimpumu yarangije amashuri ye y’ubuganga mu mwaka wa 1979. Ubwo yatangiraga kuvura muri iyo myaka, abarwayi benshi bazanwaga kwa muganga babahetse mu ngobyi, bitandukanye n’iki gihe babazana muri za ambilansi.

Agira ati: “Uziko kera bahekaga abantu mu ngobyi. Ubu hari za ambilansi mu gihugu hose. Umuntu aravunika, umuntu arakomereka gato, mu kanya akajya ku kigo nderabuzima bagahamagara ambilansi”.

Akomeza avuga ko kuba muri iki gihe haragiyeho abajyanama b’ubuzima, byatumye ubuvuzi butera imbere cyane kuko kera ntibabagaho. Abo bajyana bigisha abantu uburyo bafata umurwayi mbere y’uko ajyanwa kwa muganga.

Ati : “Hari abajyana b’ubuzima, babigisha uburyo bwo guterura umurwayi wavunitse; Kuko umuntu ashobora kuba yavunitse ariko umuteruye ukamishyira mu modoka nabi, ugasanga ubukomere cyangwa ubuvune bwiyongera”.

Uyu muganga usheshe akanguhe yemeza ko n’ikoranabuhanga naryo ryatumye ubuvuzi mu Rwanda butera imbere, hifashishijwe za mudasobwa n’ibindi byuma bitandukanye bikoreshwa kwa muganga.

Ati : “Ubu hari za telefoni. Buri mujyanama mu gihugu bamuhaye telefoni. Abona umuntu wavunitse agahamagara ku kigo nderabuzima. Ikigo nderabuzima kigahamagara ku bitaro by’akarere nabyo bikohereza ambilansi ikamutwara. Iryo ni iterambere rihambaye”.

Dr.Shirimpumu ashima cyane gahunda y’ihugura rya buri gihe rya CPD (Continuous Professional Development), ryashyiriwe ho abaganga kuko ari nziza.

Avuga ko hari igihe umuntu yibagirwa ibyo yize mu myaka ishize, mu gihe aba amaze igihe atihuguye akagwa hasi ibintu bishya bije ntabikurikire.

Agira ati: “(Iyo gahunda) turayikunda cyane kuko buri mwaka ibyo muri Amerika babonye, ibyo mu Buyapani babonye, kubera ikoranabuhanga turabimenya natwe. N’abandi binzobere baraza bakadufasha kutaba turi kujya imbere buri kanya”.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka