Ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kuvura ubwoko 12 bwa kanseri

Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro arakangurira abantu bose bafite impungenge z’uko baba barwaye kanseri kugana ibyo bitaro kuko bifite ubushobozi bwo kuvura ubwoko 12 bwa kanseri.

Ibitaro bya Butaro biherereye mu murenge wa Butaro mu karere ko Burera ni bimwe mu bitaro byo muri Afurika y’Uburasirazuba bifite ubushobozi bwo kuvura no gusuzuma kanseri; nk’uko byemezwa na Dr. Mpunga Tharcisse uyobora ibitaro bya Butaro.

Uwo bazajya bapima bagasanga afite kanseri ibyo bitaro bishobora kuvura bazajya bamuha imiti kuko aribwo bushobozi ibyo bitaro bifite. Ubundi buryo bwo kuyivura bwisumbuyeho bwa “radiotherapy” ntabwo bafite; nk’uko Dr. Mpunga abisobanura.

Dr. Mpunga avuga ko icya mbere ari ukwirinda kurusha kwivuza. Akangurira abantu bose bumva ko baba barwaye kanseri kuza kwipimisha hakiri kare kuko iyo ndwara iyo igaragaye hakiri kare ivurwa igakira.

Agira ati “umuntu wese mumva afite impungenge ko yaba afite kanseri yaza tukamupima, tukamureba kuko mbere yo kuvura ubanza kurinda abantu. Kwirinda bisumba kwivuza”.

Kanseri y’ibere, kanseri y’umura ku bagore bashobora kuzisuzuma mbere bakazibona zigitangira bakazivura umuntu agakira. Iyo kanseri yamaze gufata umuntu ikamukwira umubiri wose akenshi ntabwo ivurwa; nk’uko Dr. Mpunga abivuga.

Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro yongeraho ko kanseri ziri ubwoko bwinshi ariko ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri zitarenze 12 ku bana no ku bantu bakuru. Abazaba bari mu gice cyo muri izo kanseri bazajya bavurwa nk’uko abyemeza.

Ibitaro bya Butaro bisanzwe bifashwa n’umuryango Partners In Health: Inshuti Mu Buzima n’ibindi bigo biwushamikiyeho bikorera mu mahanga. Partners In Health ifatanyije na Leta y’u Rwanda nibo batangije gahunda yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro.

Hashize iminsi gahunda yo kuvura uburwayi bwa kanseri butangiye mu bitaro bya Butaro ariko umuhango wo gutangiza iyo gahunda ku mugaragaro uraba kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012.

Kugeza ubu mu bitaro bya Butaro hari abarwayi bagera kuri 15 barwaye kanseri bari kuvurwa. Kuba ibyo bitaro bigiye kuzajya bivura kanseri ni igisubizo kuko ubusanzwe kanseri yahitanaga abantu benshi mu Rwanda kuko nta bitaro na bimwe byavuraga kanseri byahabaga.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka