U Bufaransa bugiye gufasha u Rwanda kongera ireme ry’ubuvuzi

Minisiteri y’Ubuzima na Ambasade y’u Bufaransa byasinyanye amasezerano yo gufasha mu guha ubumenyi bukenewe kaminuza zigisha iby’ubuvuzi mu Rwanda.

Ayo masezerano azibanda ku bice byo kwita ku barwayi barembye cyane, kugarurira umwuka abarwayi, gutabara, gutera ikinya, kuvura kanseri no kubaga; nk’uko Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho yabisobanuye.

Ubwo Minisitiri Agnes Binagwaho yasinyaga ayo masezerano ari kumwe n’uhagarariye umubano w’u Bufaransa mu Rwanda, Chantal Bes, kuwa mbere tariki 09/07/2012, yavuze ko icyo gikorwa ari kimwe mu bigamije kongerera u Rwanda ubushobozi buzatuma rwihuta mu kwihuta mu gutanga serivise inoze mu Rwanda.

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano bivuga ko impuguke z’Abafaransa zizajya ziza mu Rwanda kenshi, mu rwego rwo gutanga amasomo no gufasha ibigo byo mu Rwanda gutegura igenanyigisho.

Ayo masezerano kandi anategenya guha abanyeshuri n’abaganga bo mu Rwanda uburyo bwo kujya kwihugura mu Bufaransa, ndetse n’abifuza kujya kwigayo bakoroherezwa kubona uko bazishyurirwa.

Impande zombi zemeza ko ayo masezerano akozwe bikurikije gahunda n’umurongo Guverinoma y’u Rwanda yihaye. Yasinywe nyuma y’ibiganiro byabaye mu kwezi kwa 11/2011 no mu kwa 02/2012 hagati y’izi nzego zombi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze gushyiraho uyu murongo nahoze ndi laborantin kuri centre de santè ya UWINKINGI ubu ndi muri Cameroun mubushakashatsi nsanga u Rwanda ari indashyikirwa mukomereze aho cyane cyane mu isuku n’imikoranire myiza.

Nsengiyumva Anastase yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka