Amerika izafasha u Rwanda mu kurwanya no kuvura indwara z’ibikatu

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda byiyemeje gukorana mu gufasha u Rwanda kurinda no kuvura indwara z’ibikatu zirimo na kanseri.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu biganiro Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho uri mu ruzinduko muri iki gihugu, yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima n’Ibikorwa bya muntu, Kathleen Sebelius, kuri uyu wa kane tariki 26/07/2012.

Bimwe mu byo bemeranyijweho muri ubwo bufatanye, ni ugukora ubushakashatsi ku ndwara z’akarande zitanduzwa, hakazibandwa cyane nko ku mutima, kanseri, diyabete n’uburwayi bwo mu mutwe.

Aba bayobozi bombi bahuriye mu nama mpuzamahanga ya 19 yiga ku cyorezo cya SIDA iteraniye muri Amerika, aho Minisitiri Binagwaho yamusobanuriye zimwe mu ngero zatumye u Rwanda rutera imbere, harimo ubushake bw’abaturage n’abayobozi mu mikoranire.

Ku ruhande rwe, Sebelius yavuze ko ubutegetsi bwa Obama bwatangiye gukangurira abantu kwirinda bakoresheje uburyo buzwi mu Rwanda nka RAMA, ariko Minisitiri Binagwaho avuga ko mu gihe kizaza nabyo bizashyirwa mu bwisungane mu buvuzi (mutuelles de santé).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka