Gisagara: Biteze inyungu ku mushinga wa nyiramugengeri uzatanga MW 80 z’amashanyarazi

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu buratanga icyizere ko imirimo yo gutunganya nyiramugengeri iri gukorerwa mu gishanga cy’Akanyaru mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara izatanga inyungu ku Banyarwanda bose muri rusange.

Abaturiye ikigishanga bo bashima iyi mirimo ihakorerwa kuko bahamya ko kuva aho itangiriye hari icyahindutse muri aka gace ndetse bakaba biteze n’izindi mpinduka mu iterambere.

Imwe mu mashini zicukura nyiramugengeri mu gishanga cy'Akanyaru.
Imwe mu mashini zicukura nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru.

Minani Claver umwe muri aba baturage ati “Kuva aho aba banyamahanga baziye icya mbere twabonye ni umuhanda mwiza, ubu rero twanatangiye kwegerezwa amashanyarazi nyuma aho azatugereraho twese tuzanatangira duhange imirimo ikoresha amashanyarazi nk kubaza”.

Aba baturage ariko nanone bavuga ko iyi mirimo ihakorerwa nta kazi ibaha nk’uko byakagombye, ndetse bakanasaba ko hagira igikorwa nabo bakajya bahabwamo imilimo yabaha amafaranga.

Mukashyaka Clémentine umudamu w’imyaka 29 avuga ko aramutse agize amahirwe agahabwa akazi muri uyu mushinga byamufasha gutunga urugo rwe adahuye n’ibibazo.

Imashini zicukura nyiramugengeri mu gishanga cy'Akanyaru.
Imashini zicukura nyiramugengeri mu gishanga cy’Akanyaru.

Iyi mirimo irakorwa ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu na sosiyete Hakan Peat Project yo mu gihugu cya Turquie yamurikiwe minisiteri y’ibikorwa remezo kuri uyu wagatatu tariki 24/09/2014 hanasobanurwa ko iki gishanga kitakundaga kwera bitewe n’iyi nyiramugengeri ibamo ubushyuhe bwica imyaka.

Uyu mushinga uzafasha Leta kongera ingufu z’amashanyarazi, aho mu mpera z’umwaka wa 2017 uzajya utanga megawatt 80, ibi bikazafasha kongera ingufu zari zikenewe kugirango inganda zikore ariko kandi bikazanatanga imirimo ku Banyarwanda benshi; nk’uko byasobanuwe na Robert Nyamvumba, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu.

Ku mwaka hazajya haboneka nyiramugengeri ziri hagati ya toni ibihumbi 700 na 720.
Ku mwaka hazajya haboneka nyiramugengeri ziri hagati ya toni ibihumbi 700 na 720.

Biteganyijwe ko ku mwaka hazajya haboneka nyiramugengeri ziri hagati ya toni ibihumbi 700 n’ibihumbi 720. Uyu mushinga uzarangira utwaye miliyoni 260 z’amadolari y’amarika.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka