Rutsiro: Akarere karashinja EWSA kutubahiriza amasezerano bagiranye
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyabahemukiye kuko amasezerano bagiranye yo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ayobora atigeze yubahirizwa.
Amasezerano hagati y’impande zombi yasinywe mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2012 ubwo ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyari cyikitwa EWSA (ubu cyarahinduriwe izina cyitwa Rwanda Energy Group).
Muri ayo masezerano bari bumvikanye ko igice cya mbere cyazaba kirangiye muri Kamena 2013 hanyuma igikorwa nyir’izina kikarangira muri Nyakanga 2014 ariko ubu nta na kimwe cya kabiri iragezamo amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi yabatengushye kuko mu byo bumvikanye nta n’icyizere bitanga aho yagize ati “EWSA ntiyubahirije amasezerano twagiranye kuko ubu iyo amasezerano yubahirizwa haba hashize amezi 3 abaturage bacu bacana umuriro ariko sinzi ibibazo bagize ubu tugiye kuganira turebe uko byakihutishwa”.
Uwashyize umukono ku masezerano ku ruhande rwa EWSA Edouard ntiyabashije kwitaba telefoni ariko iyo ubajije abakozi bari mu mirenge bavuga ko hari ibikoresho bategereza ntibabibone ariyo mpamvu usanga henshi hashinze amapoto gusa.

Akarere ka Rutsiro kari kumvikanye na EWSA ko izakwirakwiza amashanyarazi ku mafaranga miliyoni 757, muri aya mafaranga yose akarere kakaba kabasigayemo miliyoni 50 gusa.
Akarere ka Rutsiro ubu gafite umuriro ku kigero cya 16% mu gihe EDPRS isaba uturere kugera ku kigero cya 70%.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|