Musanze: Bababajwe no kuza inyuma mu mihigo bafata ingamba zo kubikosora
Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko bababajwe n’umwanya wa 27 babonye mu isuzumwa ry’imihigo ya 2013-2014, bakaba biyemeje gufatanya kugira ngo uwo mwanya mubi bamazeho imyaka ibiri bawuveho baze mu myanya myiza.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dukangahaye kubera imiterere yako karemano nk’ubukeragendo bushingiye ku ngagi n’ubutaka bwiza bwera cyane cyane ibirayi bigera hafi mu gihugu cyose no hakurya y’imipaka.
Nubwo akarere kazwi gutya kandi kakaba gafite ubukungu ariko kamaze gufata ikibanza mu myanya ya nyuma mu ruhando rw’utundi turere mu kwesa imihigo. Nko mu mwaka wa 2012-2013 aka karere kaje ku mwanya wa 23 mu gihe muri uyu mwaka kabaye 27.
Abaturage n’abayobozi batandukanye muri aka karere ntibashimishijwe n’uyu mwanya bakaba bafite inyota yo gukora cyane bakawuvaho.
Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Nkotsi agira ati: “Kuba akarere kacu karaba aka 27 nk’abaturage bo muri Musanze ntabwo byadushimishije kuko kuba tuba aba 27 abandi bakaba aba mbere ni ukuvuga ko hari ikintu kibura. Abaturage tugiye gushyiramo imbaraga imihigo abayobozi bahize tuyigire iyacu.”
Mukampunga Domina ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rwaza na we ashimangira ko bababajwe n’uwo mwanya babonye wa 27 mu gihe hari n’igihe bageze ku mwanya wa kabiri yongeraho ko akarere kabo gafite amahirwe utasanga ahandi nko kuba ari akarere keza.
Mu byatumye Akarere ka Musanze kataza mu myanya myiza, ngo hari imikoranire itanoze hagati y’abakozi bo ubwabo ndetse n’abaturage, imitegurire y’imihigo itita ku nyungu z’abantu benshi, kudasobanurira abaturage ibibakorerwa ngo babigire ibyabo n’ibindi.
Mu nama yahuje abayobozi kuva ku karere kugeza ku kagali kuri uyu wa gatatu tariki 24/09/2014 biyemeje kongera imbaraga mu mihigo kugira ngo bave mu myanya ya nyuma bamazeho igihe.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu Karere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kunoza imitegurire y’imihigo n’ubukangurambaga mu baturage kugira ngo imihigo bayigire iyabo.
Ubwo hagati muri uku kwezi hatangazwaga uko uterere twitwaye mu mihigo y’umwaka ushize no kumurika imihigo y’uyu mwaka, Perezida wa Repubulika yavuze ko hari uturere twafashe ibibanza mu myanya ya nyuma bikaba bigaragaraza ko bushobora kuba bufite ikibazo mu buyobozi.
Kugira ngo ibintu bihinduke ngo bibaye ngombwa abayobozi bakurwaho. Akarere ka Kicukiro kaje ku mwanya wa mbere, hakurikiho Kirehe naho Musanze iza kuwa 27, nyuma haza Gasabo, Rwamagana na Gatsibo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|