Burera: Abagabiwe inka muri gahunda ya "Gira inka" nabo bazituriye bagenzi babo 55 batishoboye

Abaturage bo mu karere ka Burera bahawe inka muri gahunda ya "Gira inka" nabo bituye bazituriye abandi batishoboye 55, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe iyi gahunda ya “Girinka” muri aka karere, kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.

Abazituriwe basabwe nabo kuzagera ikirenge mu cyababahaye kugira ngo akamaro k’inka bahawe kagere kuri bose, nk’uko byatangajwe na Dr Kanyandekwe Christine, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Abatishoboye 55 bazituriwe inka na bagenzi babo.
Abatishoboye 55 bazituriwe inka na bagenzi babo.

Yagize ati “Nk’uko gahunda ya Gira Inka ibitegenya, mugomba gufata neza ziriya nka mwahawe, zikazabagirira akamaro noneho mukazagera igihe mukitura, mukitura inyana ya mbere inka izabyara kugira ngo gahunda ya Gira Inka igere no ku bandi bose.”

Muri uwo muhango wabereye mu murenge wa Kivuye, abazituye, abazituriwe n’abandi baturage muri rusange babanje gusobanurirwa akamaro k’inka ndetse n’uburyo ikura uyifite mu bukene mu gihe ayifashe uko bikwiye.

Abazituriye bagenzi babo inka bahawe urupapuro rw'ishimwe naho abazituriwe bo bahabwa ibindi bikoresho bizabafasha mu bworozi bw'inka bahawe.
Abazituriye bagenzi babo inka bahawe urupapuro rw’ishimwe naho abazituriwe bo bahabwa ibindi bikoresho bizabafasha mu bworozi bw’inka bahawe.

Bibukijwe ko usibye kuba itanga amata afite intungamubiri, abayanywe bakagira ubuzima buzira umuze, inatanga ifumbire maze umuhinzi agafumbira imyaka ye bityo umusaruro ukiyongera, akihaza ndetse akanasagurira n’amasoko.

Dr Kanyandekwe yavuze ko ko icyumweru cyahariwe Gira Inka cyashyizweho kugira abaturage bakomeze gusobanurirwa akamaro ka gahunda ya Gira Inka. Bityo abagabiwe bakumva ko nabo bagomba kwitura, baziturira abandi.

Abana bahawe amata mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira umuco wo kunywa amata kandi bagaha n'abatayafite.
Abana bahawe amata mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira umuco wo kunywa amata kandi bagaha n’abatayafite.

Ni muri irwo rwego muri uwo muhango abaturage bazituriye bagenzi babo inka 55. Abazituye bakaba bashimwe uburyo bafashe neza inka bagabiwe kandi bakaba banazituriye bagenzi babo.

Abazituriye bagenzi babo inka bavuga ko babikoze ku bushake kugira ngo iterambere inka bagabiwe yabagejejeho n’abandi rizabagereho. Mujuganje Séraphine ahamya ko inka yagabiwe mu mwaka wa 2013 yatumye asakaza inzu ye amabati 22.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye gusoza Gira Inka Week.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye gusoza Gira Inka Week.

Avuga ko iryo terambere atari kuryihererana wenyine. Agira ati “Numvise ko umuntu atampa inka ngo nyiharire abandi bayibure, gusaranganya mbona binshimishije, n’ubundi nta gihombo mbifitemo.”

Abazituriwe inka bavuga ko iyo nka bagabiwe bazayikenura mu buryo bushoboka. Ndorimana Boas avuga ko inka yagabiwe izateza imbere umuryango we ngo kuko ibiyikomokaho byose bifite agaciro.

Ati “Ifumbire nibura igitinduro kimwe gusa gishobora kugura amafaranga (y’u Rwanda) atari munsi y’imihumbi 10. Noheho amata yo litiro imwe ino ahangaha igura amafaranga 120. Kandi ino aha inka itanga amata make nibura ni uguhera kuri litiro eshatu kuzamura buri munsi. Urumva inyungu ziba zirimo kwikuba.”

Icyumweru cyahariwe Gira Inka mu ntara y’amajyaruguru cyatangiriye mu karere ka Musanze ku itariki ya 19/09/2014.

Usibye kuba muri icyo cyumweru abagabiwe inka barazituriye bagenzi babo, ngo hanakozwe ubukangurambaga butandukanye kuri Gira Inka, harindishwa inka zigomba guterwa intanga, hafashwa abatishoboye ndetse n’abaturage bakangurirwa kugira umuco wo kunywa amata kandi bagaha na bagenzi babo batayafite.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega iterambere twifuza ryo kwigira kuri buri muturage turi kurikozaho imitwe yintoki rwose, dukomeze dukore cyane, kandi tuzamurane uko tubishoboye, gutahirirza umugozi umwe tukabigira intego

karenzi yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

gahunda nziza ya Gira inka ijyaho nubundi abahawe inka bagomba kwitura abandi kugirango inka zizabashe kugera kuri bose kandi dukwiye gushima abamaze kwitura abandi kuko bari gutuma gahunda igira akamaro

sano yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka