Rulindo Yuriye indege kubera ububoshyi bw’agaseke

Kuboha agaseke bimaze kugeza byinshi kuri Manirarora Megitirida birimo no kuba ngo yaruriye indege imujyana muri Congo Brazaville kugaragaza ibikorwa bye bijyanye n’ububoshyi bw’agaseke.

Megitirida utuye mu murenge wa Rusiga akarere ka Rulindo avuga ko yatangiye ububoshyi bw’agaseke mu mwaka w’1982, aho ngo yaboheraga uduseke iwabo mu rugo icyo gihe kandi ngo ntiyari azi ko agaseke kazagera aho kakamugeza kuri byishi.

Avuga ko yabohaga uduseke bisanzwe, nta bumenyi bwinshi abifitemo, akabugurisha mu masoko ariko ngo uko iminsi yagiye ishira yakomeje kugira ubuhanga buhambaye mu kuboha uduseke, ibi ngo bikaba byaramufashije kwizamura mu mibereho ye kuko ubu abarirwa mu miryango yifashije ibarirwa mu karere ka Rulindo abikesha ububoshyi bw’agaseke.

Manirarora yuriye indege kubera ububoshyi bw'agaseke.
Manirarora yuriye indege kubera ububoshyi bw’agaseke.

Ubu buboshyi bw’uduseke ngo bwamufashije kwigurira ikibanza ku mudugudu akubakamo inzu nziza ya kijyambere, yanabashije kwigurira amatungo arimo amagufi ndetse n’inka, akabasha no kwishyurira abana be amashuri kugeza ubu hakaba harimo n’ugiye kurangiza amashuri yisumbuye abikesha ububoshyi bw’agaseke.

Kimwe mu byamushimishije kuruta ibindi yakuye mu buboshyi bw’agaseke kandi ngo ni uburyo yuriye indege bwa mbere mu mateka y’ubuzima bwe imujyana mu gihugu cya Congo Brazaville, aho yari yagiye kugaragaza ububoshyi bwe b’wagaseke n’uburyo abikoresha intoki ze.

Aragira ati “Ububoshyi bw’agaseke bwangejeje kuri byinshi akaba ari yo mpamvu nsaba ababyeyi bose kudasuzugura akazi ako ari ko kose, ahubwo bagashyira amaboko hasi bagakora kuko jye iyo ndebye nsanga umusaruro mwinshi winjira mu rugo rwanjye uva mu buboshyi bw’agaseke.”

Manirarora n'abandi babohana ibiseke mu ishyirahamwe ryabo ry'Agakiriro.
Manirarora n’abandi babohana ibiseke mu ishyirahamwe ryabo ry’Agakiriro.

Kuri ubu ngo uyu mubyeyi abasha kwigisha abandi bagenzi be kuboha agaseke aho yanabafashije kwibumbira muri Koperative ubu bakaba baribumbiye hamwe muri koperative yitwa Agakiriro ikorera mu murenge wa Rusiga aho bita ku kirenge cya Ruganzu.

Aba babyeyi baboha uduseke, amaherena, intango zanditseho amagambo, amatapi, amasupla, amaplato n’ibindi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi se iyo umuntu arambuye amaboko agakora wagize ngo hari aho atagera. babandi birirwa basuzugura akazi bifashe mu mifuka babonereho nabo bihangire imirimo. gutangira biragora ariko iyo wamaze gifatisha urakomeza kandi bikaza

kabeza yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka