Burera: Urubyiruko rurizezwa ko “Kora Wigire” izarufasha kwihangira imirimo
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza urubyiruko rwo muri ako karere ko gahunda ya “Kora Wgire” yatangijwe izarukura mu bukene ngo kuko ari muri iyo gahunda ibitekerezo bitandukanye by’imishinga yarwo bizashyirwa mu bikorwa.
Muri gahunda “Kora Wigire” akarere kazahugura abantu bazakora nk’abafasha myumvire bazafasha urubyiruko gutegura ndetse no kunononsora imishinga yarwo bityo baruhuze n’amabanki aruhe inguzanyo ndetse banaruhuze n’ikigega gishinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (BDF) kizabafasha kubona ingwate.
Urubyiruko rugize 60% by’abaturage bose bo mu karere ka Burera kandi ruvuga ko bahora barushishikariza kwihangira imirimo nyamara ngo kwihangira imirimo ntibyoroshye kuko bisaba amafaranga atari make ngo rutabasha kubona.
Ngo n’ibigo by’imari byakabaye bibaha inguzanyo yo gutangiza imishinga yabo, bibaka ingwate iri hejuru ngo kuburyo bituma bacika intege.
Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko kubura amafaranga yo kwihangira imirimo ngo bikure mu bukene bituma bajya gupagasa muri Uganda aho bakora imirimo itandukanye irimo iyo gusoroma icyayi.
Niyonsenga Fidele Prince agira ati “Urubyiruko rw’ino aha ruba rurangwa n’ibihe by’ubukene. Aho uzabibonera cyane uzasanga abenshi mu rubyiruko rwo muri ka gace, baba barimutse, bapagasa mu bice bya za Uganda.”
Hanyurwimfura Jean Marie Vianney yungamo ati “Ikibazo dushobora guhura nacyo ni icy’amikoro ariko duturanye n’igihugu cy’Ubugande, iyo umuntu atekereje ikintu aranyaruka, akajya mu Bugande, ahantu bita Toro, bakaba banoga amajyanye (basoroma icyayi), bakamarayo nk’umwaka cyangwa amezi atandatu, ubwo ugakora, ukazana amafaranga, ukavunja…”.

Iki kibazo cy’ubukene butuma urubyiruko rutihangira imirimo nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera buheraho burumara impungenge ngo kuko gahuda ya “Kora Wigire” izarufasha kwihangira imirimo nta ngorane; nk’uko Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abisobanura.
Agira ati “Iyi gahunda yitwa ‘Kora Wigire’ ni aho mwese murarikiwe gukora imishinga itandukanye ariko tukaba tugiye guhugura abakangurambaga bazabafasha muri iyo mishinga.
Ngirango muri uku kwezi kwa 10 (2014) turatangira guhugura abo bafasha myumvire, bazajya bafasha ibyiciro bitandukanye, cyane cyane urubyiruko n’abagore, niwo mubare munini dufite, mutabayeho neza n’igihugu ntabwo ntabwo twaba twizeye ubuzima bwacu.”
Mu rwego rwo gufasha urwo rubyiruko kwiteza imbere, rutararikiye gusa imirimo y’ubuhinzi, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwatangije ikigo kigisha imyuga (TVET) ndetse hari no kubakwa Agakiriro.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|