Musanze: JICA na Wash Project barigisha abaturage gukora amavomo

Abakerabushake b’ikigega mpuzamahanga w’u Buyapanigishinzwe iterambere Mpuzamahanga (JICA) bari mu Karere ka Musanze na Rubavu mu gikorwa cyo kwigisha ba kanyamigezi uko bakora amavomo y’amazi azamurwa mu butaka yapfuye ariko abura gisanwa kubera ubumenyi bucye.

Abantu 20 barimo bahuguwe tariki 25/09/2014 nibo bazakora ayo mavomo mu gihe yangiritse kugira ngo abaturage batazongera kujya kuvoma kure kandi ashyirwaho ari cyo cyari kigenderewe; nk’uko byemezwa na Ndayambaye Innocent ukuriye ibikorwaremezo muri WASAC by’umwihariko umushinga wa Wash Project.

Abakorerabushake ba JICA bigisha abakozi ba Wash Project uko bakora amavomo.
Abakorerabushake ba JICA bigisha abakozi ba Wash Project uko bakora amavomo.

Nubwo bungutse ubumenyi bwihariye mu gusana ayo mavomo akoreshwa n’ipompo azwi nka “borehole”, ariko hari ikibazo cy’ibikoresho byo gusimbuza ibyagize ikibazo bitaboneka mu gihugu bigomba gutumizwa hanze. Biteganyijwe ko nyuma yo kunguka ubwo bumenyi bagomba kubitumiza kugira ngo amavomo atatu yapfuye asanwe.

“Ikibazo cyari gisanzwe ni uko borehole yapfaga ubwo byabaga birangiye, investissement yashyizwemo yo kuyubaka ni nk’aho yabaga irangiye ba baturage bahavoma ntibongera kubona amazi, bongera kujya kuvoma kure kandi ari byo twari twanze mbere,” Ndayambaje Innocent.

Ayinkamiye Donatha, umubyeyi utuye hafi y’iryo vomo mu Kagali ka Bukinanya mu Murenge wa Cyuve avuga ko bakoresha isaha kugira ngo babone amazi ariko kuva bakwegerezwa iryo vomo ngo baruhutse cyane.

Umwe mu bigisha uko amavomo akorwa abereka uko bikorwa.
Umwe mu bigisha uko amavomo akorwa abereka uko bikorwa.

Ndayambaje Innocent akangurira abaturage bagize amahirwe yo kwegerezwa ayo mazi gufata neza ayo mavomo barinda abana kuyangiza bitendekaho kandi banajugunyamo imyanda yanduza amazi.

Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire igaragaza ko hafi 88% by’Abanyamusanze bagerwaho n’amazi meza. Umushinga wa Wash Project wubatse amavomo 29, icyenda mu Karere ka Burera, 10 muri Musanze na Rubavu 10.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka