Gicumbi: Abafatanyabikorwa n’abaturage barashimwa uruhare bagize mu kwesa imihigo
Mu gihe akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2013 ubu kakaba karaje ku mwanya wa 14 mu mihigo ya 2014 ngo kabikesha abafatanyabikorwa ndetse n’uruhare rw’abaturage.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre tariki 26/09/2014 mu imurikabikorwa ryitabiriwe n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa ndetse anasaba abafatanyabikorwa gukomeza umurego mu byo bakorera abaturage birinda gusubira inyuma.
Muri uyu muhango wo kumurika ibimaze gukorwa ndetse no kugaragaza ibiteganijwe gukorwa abafatanyabikorwa basinyanye n’Ubuyobozi bw’Akarere imihigo ikubiyemo ibikorwa bazakora.

Abafatanyabikorwa ngo bazagira uruhare runini mubyo akarere gateganya gukora mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage nkuko byagaragajwe na Kagenzi Stanisilas, Umuyobozi w’Akarere w’ungirije Ushinzwe Ubukungu.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF), Ngendahimana Charles, yagaragaje bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abafatanyabikorwa birimo gufasha Abanyarwanda bavuye Tanzaniya, gufasha amakoperative no kugeza amazi meza ku baturage.
Yagarutse kandi ku mbogamizi zigaragara aho hari ibikorwa byangirika kuko abaturage batabigize ibyabo.
Ngo hari aho abaturage bagikeneye amazi ndetse n’abakeneye ubufasha by’umwihariko nk’abanyeshuri batabona uko bafata ifunguro ku ishuri kubera ubushobozi buke n’ibindi nkuko byagiye bigaragara mu gihe itsinda rishinzwe gusuzuma imihigo y’abafatanyabikorwa ryabigaragaje.

Muri uyu mwaka 2014-2015 Akarere ka Gicumbi ngo karateganya kuzakora ibikorwa bitandukanye aho mu mihigo hazakorwa ibijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubutabera ibikorwa byose bikazatwara amafaranga asaga miliyari esheshatu na miliyoni 200.
Mukarugarama Patricie ni umuturage wari witabiriye igikorwa cyo kumurika ibyagezweho no gusinyana amasezerano hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abafatanyabikorwa.
Yavuze ko yumvaga imihigo akumva ari ibintu by’abayobozi ariko ngo yamenye uruhare rw’umuturage mu mihigo aho ahuriye n’itsinda ryarimo gusuzuma imihigo ya 2014. Avuga ko hibandwaga kureba niba ibyo ubuyobozi bwahize byaragiriye umumaro abaturage.
Ibi kandi asanga abaturage nabo bagira uruhare mu mihigo y’akarere kubera ko usanga hari ibyo abaturage basabwa gukora kugirango wa muhigo ubashe kweswa ijana ku ijana.
Aha yatanze urugero rw’imihigo igamije kuzamura imibreho myiza y’abaturage irimo nko gukoresha biogas, kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi, n’indi itandukanye irimo kuba umuturage yayigizemo uruhare.
Asanga akarere nigafatanya n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bandi akarere ka Gicumbi gashobora kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo ya 2015.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega gushyira hamwe nibyo bizubaka igihugu cyane, ni ko kwihesha agaciro duhora dukangurirwa na President wacu