Imbaraga z’abaturage iyo zihereweho hakorwa ibitangaza- Gov. Bosenibamwe

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, wifatanyije n’abaturage mu karere ka Gakenke mu muganda yababwiye ko ubushake n’imbaraga bafite mu gukora bishobora kuzatuma umurenge wabo uza mu mirenge y’icyitegererezo kuko imbaraga z’abaturage iyo zihereweho hakorwa ibitangaza.

Mu muganda rusange wabaye uyu wa 27/09/2014 mu karere ka Gakenke mu murenge wa Mataba bawukoze bahanga umuhanda ufite ibirometero bisaga bitatu uzabahuza n’umurenge wa Gakenke hamwe n’uduce duto tw’imurenge ya Minazi na Rushashi.

Bosenibamwe yasabye abaturage basaga ibihumbi birindwi bari bitabiriye umuganda gukomezanya umuhate n’imbaraga bafite muri gahunda zijyanye n’akazi kuko bidakunze kuba henshi ko abaturage biyemeza inshingano zo kuba bahanga umuhanda ahantu hari imisozi.

Umuyobozi w'intara y'amajyaruguru na Mayor w'akarere ka Gakenke bifatanyije n'abatuye umurenge wa Mataba mu gikorwa cy'umuganda.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru na Mayor w’akarere ka Gakenke bifatanyije n’abatuye umurenge wa Mataba mu gikorwa cy’umuganda.

Ati “uyu murenge baravugaga ngo ufite imisozi ihanamye, ariko Mataba nayo ishobora kuzaza mu mirenge y’icyitegererezo muri Gakenke kuko izi mbaraga z’abaturage uzihereyeho wakora ibitangaza muri uyu murenge ndetse no muri Gakenke yose”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita, yasabye abaturage kwongera imbaraga mu bikorwa by’umuganda kuko ufasha byinshi mu bikorwa remezo.

Ati “umuganda wa buri kwezi tuwitabire turi benshi ariko nanone uko twawitabiriye dushyiremo n’ingufu nyinshi kubera ko umuganda uradufasha mu bikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, kurwanya amasuri n’ibindi byinshi kuko buriya ubaze amafanga yagombaga kujya hariya wayashira muri za miliyoni nyinshi cyane”.

Barasabwa kujya bitabira umuganda kuko ufasha mu bikorwa remezo.
Barasabwa kujya bitabira umuganda kuko ufasha mu bikorwa remezo.

Jean de Dieu Habineza utuye mu murenge wa Mataba yemeza ko uyu muhanda bahanze uzabafasha cyane mu gihe hari ibyo bashaka kugemura mu isoko rya Gakenke kuko ubusanzwe kubihageza byabavunaga cyane.

Ati “icyiza cyawo nuko ubu umuntu agiye kuzajya afata igare atunyarukane kuko twazengurukaga kugirango tujyeyo, urebye tukaba twakoreshaga amasaha atatu kugirango tugere yo mu gihe ubungubu tutazajya turenza iminota mirongo itatu”.

Umurenge wa Mataba utuwe n’abaturage 14460 naho umuhanda wahanzwe ukaba wahawe agaciro k’amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi maganinani, ukazahuza utugari twa Nyundo na Buyange, ukazananoza ubuhahirane bw’imirenge itatu ishamikiye ku wa Mataba.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muri kumwe ni umukozi nka bosenibamwe nigute utakora, umukozi mbere yo kuba umuyobozi, ariko ibi byose ni urugero rwiza bakuru kumukuru wigihugu intore izirusha intambwe , utwereka ko gutahiriza umugozi umwe , guha agaciro umurimo, twese hamwe tuzmure iighugu cyacu

kalisa yanditse ku itariki ya: 29-09-2014  →  Musubize

amaboko yacu niyo azubaka u rwanda rukagera ku rwego rwifuza, icyakora nubu turakataje

mataba yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka