Rusizi: Umushinga w’amazi PEPP ngo waheze mu mpapuro

Umushinga w’amazi meza witwa PEPP (Programme Eau Potable pour la Population des Grands Lacs) igihugu cy’Ubusuwisi giteramo inkunga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ngo waheze mu mpapuro nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje abarebwa n’uwo mushinga kuwa 24/09/2014.

Uyu mushinga uzamara imyaka 3 watangiye mu kwezi kwa Kanama 2013 none umwaka umwe urengaho amezi ane umaze kurangira ntabikorwa biragaragara.

Hategekimana Emmanuel umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa Remezo ushinzwe amazi isuku n’isukura yavuze ko abahawe umwanya wo kureba ibikenewe kugirango uyu mushinga utangire gushyirwa mu bikorwa aribo batindije igihe bagombaga kubikora ariko akaba yizeza ko amakosa yagaragaye atazongera kubaho mu gihe umushinga uzaba utangiye.

Uko Kudindira k’umushinga w’ikwirakwizwa ry’amazi meza ni byo byatumye inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ibikorwa Remezo, iy’ubuzima ndetse n’abahagarariye WASAC(Water and Sanitation Corporation) bahaguruka kugirango bahwiture abawuyobora hagamijwe kugirango batangire gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Abayobzi b'umushinga PEPP berekana uko ibikorwa by'umushinga bihagaze.
Abayobzi b’umushinga PEPP berekana uko ibikorwa by’umushinga bihagaze.

Ushinzwe ubutwererane hagati y’Ubusuwisi n’ibihugu by’ibiyaga bigari, Gian Carlo DEPICIOTTO, jijeje abagenerwabikorwa b’uyu mushinga ko nubwo ibikorwa bitageze neza nk’uko babyifuza mu itangira ry’uyu mushinga ngo bitazabuza ko igihe bihaye cyo kuba urangiye bitazakunda.

Yavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2016 bazamurikira utu turere uwo mushinga kandi ngo bageze aho gutangira imirimo kuburyo bizera neza ko umushinga uzagenda neza abaturage bakabona amazi.

Uyu mushinga w’ikwirakwizwa ry’amazi meza mu karere ka Rusizi uzatanga amazi mu mirenge 6 yasigaye inyuma mu bijyanye n’amazi muri 18 igize aka karere mu turere twombi ukazageza amazi meza ku baturage 45.000.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yavuze ko uwo mushinga uzazamura igipimo cy’abaturage bafite amazi meza kikava kuri 64% bagere kuri 75% uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari eshatu z’amafaranga y’Amasuwisi.

Mu karere ka Rusizi uyu mushinga ufite imiyoboro ibiri; umwe uzanyura mu mirenge ya Nyakarenzo, Gashonga , Nyakabuye ukaba ureshya na km 18200 mu gihe undi wa kabiri ureshya na km 1700 uzanyura mu mirenge ya Nkungu, Nyakarenzo na Nyakabuye.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka