Sosiyete yo muri Madagascar irifuza gutanga amazi mu Rwanda icukura mu butaka

Sosiyete yitwa Revaforage yo mu gihugu cya Madagascar irasaba u Rwanda kwemererwa gutanga amazi ku baturage, cyane cyane aho bigoranye kuyabona (ahakunze kuba amapfa cyangwa mu misozi miremire), mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigize igice cy’amajyepfo cy’isi.

Ubuhanga mu gukura amazi mu nda y’isi bw’iyi sosiyeti, ngo bushobora gutuma nta munyarwanda wabura amazi cyangwa ngo habeho kwibasirwa n’inzara mu bice bitagira imvura, kuko ayo mazi yajya akoreshwa mu kuhirira imirima.

“Mu Rwanda bafite ikibazo cyo kuzamura amazi ku misozi bitewe no kubura ingufu z’amashanyarazi, ariko twebwe icyitwa ikibazo gihinduka igisubizo, kuko ipompo zizamura amazi ziyakura mu nda y’umusozi zikoresha imirasire y’izuba, kandi ikigaragara ni uko mufite amazi menshi mu Rwanda”, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Sosiyete Revaforage, Didier Betsiaroana.

Yavuze ko baramutse bemerewe gukorera mu Rwanda, bakemura ikibazo cy’amapfa no kubura amazi mu Ntara y’uburasirazuba no mu duce tw’imisozi miremire, kandi ko ngo amazi batanga aba yujuje ubuziranenge, kuko atava mu gice cy’amariba cyitwa nappe phreatique cy’amazi yanduye, ahubwo ngo barakirenga, bagacukura amazi yo munsi yacyo ahitwa muri nappe d’arene.

Abashoramari mu by'amazi bo muri Madagascar.
Abashoramari mu by’amazi bo muri Madagascar.

Ku ruhande rwa Ministeri y’ibikorwaremezo, Umujyanama w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi, Kamanzi Emmanuel yahaye ikaze abo bashoramari, asaba ko bategura inyandiko z’ubusabe n’izigaragaza imiterere y’umushinga wabo, hanyuma bagatangira kubiganiraho n’inzego zibishinzwe zirimo Ministeri akorera.

“Icyo nzi cyo tuzabaha ibyangombwa byose bakeneye, gusa bamenye ko bazabona isoko ryo gukora binyuze mu ipiganwa, sijye ubukora; niba bumva bashaka gucuruza amazi ariko ku giciro kijyanye n’ubushobozi bw’abaturage, kandi bakoresheje amafaranga yabo atari ayo badusaba; rwose baze n’uyu munsi amazi twarayabuze!” Kamanzi.

Ikigero cy’abaturage bafite amazi meza kiracyari gito, aho mu mujyi wa Kigali honyine ngo abafite amazi bangana na 60% nk’uko MININFRA ibigaragaza; ubuhinzi nabwo bukaba budatanga umusaruro uhagije bitewe n’imihindagurikire y’ibihe iteza amapfa.

Abashoramari mu by’amazi bo muri Madagascar, bari baje mu Rwanda kwitabira inama mpuzamahanga yigaga ku iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga, yabereye i Kigali mu cyumweru gishize.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka